Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Umusore twasezeranye mu murenge, arandembeje ngo nimuhe njye nkifuza ko byaba twabanye- NKORE IKI?

by www.urwego.com

Mu kwezi gushize nibwo njye n’umusore tuzabana twasezeranye mu murenge ariko kuva uwo munsi amereye nabi ngo arashaka ko turyamana, ngo nabaye uwe, ariko kubera ukuntu nabyirutse ndi umukiristo nirinda icyaha cy’ubusambanyi narabyanze.

Ndamubwira ngo narindire tuzabikore twabanye dore ko amezi agera muri 3 asigaye atari na menshi, dufite ubukwe mu kwa kabiri, ibi ntabikozwa.

Mungire inama kuko rwose bimeze nabi, yanze kuva ku izima kandi na njye ntabwo bindimo na gake, sinifuza kumera nkabo njya mbona bashyingirwa baciragura, inda zigeze iriya.
Nifuza guhesha agaciro umubyeyi wanjye, dore ko nagira umwe gusa, mungire inama, nkore iki? namukorera iki ngo ibi bitekerezo bimuvemo.

Inkuru z'Urukundo
Reba video zitandukanye
Nkore iki


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo