Berlin: Hafunguwe umusigiti abagore n’abagabo basenga bari hamwe

umusigiti abagore n'abagabo basenga begeranye

umusigiti abagore n’abagabo basenga begeranye

 

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko Umunyamategeko akaba n’impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’abagore wagize uruhare mu itangizwa ry’uwo musigiti, Seyran Ates, yahaye ikaze abashyitsi b’abakirisitu n’abayahudi imbere y’imbaga y’abanyamakuru.

Yagize ati “Turashaka guha ubutumwa imitwe y’iterabwoba n’abakoresha iyobokamana ryacu nabi.”

Mu isura idasanzwe, abantu bari bapfukamye, abagabo basenga begeranye n’abagore, bunamye bareba i Maka nk’ibisanzwe, Imamu (Umuyobozi wabo) yavugaga mu rurimi rw’Ikidage, bamwe mu bagore bitipfutse mu mutwe kuko ho bitazajya biba ari itegeko.

Uwo musigiti mushya uje ari uwa 88 muri icyo gihugu, uherereye mu murwa Mukuru Berlin, ukorera mu cyumba kimwe gikodeshwa mu igorofa ya gatatu mu nyubako ikoreramo idini ry’abaporotesitanti.

Uyu musigiti washinzwe hatangaje ko uhaye ikaze buri wese yaba Umuyisilamu w’umu Sunni cyangwa uw’umu- Shiite ndetse n’ababana bahuje ibitsina na bo ntibahejwe.

Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda Yatsinze amatora aba umudepite mu Bufaransa

Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 nibwo Hervé Berville yatsinze ku majwi 64% aho aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.

Ay’icyiciro cya mbere yabaye ku cyumweru gishize, yari yasize Hervé Berville ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Icyo gihe Didier Déru wo mu ba-Républicains yari yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 13,81 %, akurikirwa na Viviane Le Dissez wo mu ishyaka ry’aba-Socialistes wagize 12,20 % na Didier Giffrain wo mu ishyaka France Insoumise wabonye 11,98 %.

Hervé Berville w’imyaka 27 y’amavuko yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa baramurera.

Aya mahirwe yo guhagararira iri shyaka mu matora y’abadepite Berville ayabonye ahigitse Umuyobozi w’Umujyi wa Dinan, Didier Lechien, nawe washakaga uyu mwanya.

Hervé Berville ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki, Sciences-Po, (iherereye mu Mujyi wa Paris). Yize kandi mu Ishuri ry’Imari ry’i Londres (London School

Herve Berville atangaza ku rukuta rwe rwa twitter ko yatsinze

Herve Berville atangaza ku rukuta rwe rwa twitter ko yatsinze

 

Herve Belville yavukiye mu Rwanda

Herve Belville yavukiye mu Rwanda

of Economics). Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ryayo muri Kenya.

Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane yaba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.