Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Obesity Canada: Umubyibuho ukabije ntukwiriye kureberwa ku biro gusa

Aya mabwiriza agira inama abaganga kurenga ibyo kugira inama abantu ku mafunguro bafata n'imyitozo ngororamubiri gusa.



Ahubwo, ngo bakwiye kwibanda cyane ku mpamvu zituma ibiro by'umuntu byiyongera bakiga mu buryo bwagutse amagara y'umuntu.

Aya mabwiriza, yatangajwe ejo kuwa kabiri mu kinyamakuru cy'ishyirahamwe ry'abaganga muri Canada, by'umwuhariko ryamagana kunnyega ababyibushye cyane.

Aya mabwiriza agenewe cyane cyane abaganga mu kazi kabo ko kwita ku babyibushye cyane, hari aho avuga ko "Umuco uri henshi ku mubyibuho ukabije utera imyumvire yuko ari ukunanirwa kwiyitaho, gushinja no gukoza isoni abameze batyo."

Ximena Ramos-Salas, wayoboye ubu bushakashatsi bw'ikigo Obesity Canada, akaba n'umwe mu banditse aya mabwiriza, avuga ko ibyo bagezeho byerekana ko abaganga benshi bakorera ivangura abarwayi bafite umubyibuho ukabije, kandi ko ibi bishobora gutuma umuntu amererwa nabi kurushaho, bitanavuye kuri uwo mubyibuho.

Madamu Ximena yabwiye BBC ati: "Ibogama rishingiye ku mubyibuho ukabije ntabwo ari ikintu kibi gusa ku murwayi, ahubwo kinafite ingaruka ku myitwarire y'abakozi mu by'ubuzima."

Muri Canada, ikigereranyo cy'abafite umubyibuho ukabije kikubye gatatu mu myaka 30 ishize, ubu ikigo cy'ibarurishamibare cya leta yaho kivuga ko umunyacanada umwe kuri bane afite iki kibazo.

Amabwiriza y'abaganga ku mubyibuho ukabije yari ataravugururwa kuva mu 2006.

Nubwo amabwiriza mashya yasohotse ubu akomeza gusaba kureba ibipimo bizwi nka 'body mass index' (BMI) ndetse n'umuzenguruko wo mu ubujana ku kaboko, avuga ko ibi bidahagije, ko abaganga bagomba kwita cyane ku mpamvu n'ingaruka z'ibiro by'umuntu ku magara ye.

Kugabanuka gutoya kw'ibiro, hagati ya 3 - 5%, gushobora kuganisha ku magara meza kurushaho, kandi "ibiro byiza" by'umuntu ufite umubyibuho ukabije bishoboka kutaba "ibiro bigenwa" na BMI, nk'uko aya mabwiriza abivuga.


Obesity Canada: Umubyibuho ukabije ntukwiriye kureberwa ku biro gusa
Obesity Canada: Umubyibuho ukabije ntukwiriye kureberwa ku biro gusa


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment