Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Huge: Gitifu arashinjwa kwanga gusezeranya abageni akabateza igisebo n'igihombo

Nzindukiyimana Jeremie n'umukobwa witwa Byukusenge Claudette barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbazi Uwimabera Clemence kuba yaranze kubasezeranya kandi bari bujuje ibisabwa, ibi bikaba byarabateje igihombo cy’amafaranga bikanabasebya mu bandi baturage.
Huge: Gitifu arashinjwa kwanga gusezeranya abageni akabateza igisebo n'igihombo


Tariki 30 Nyakanga 2020 nibwo aba bageni bavuga ko bangiwe gusezerana ku biro by'umurenge wa Mbazi ubwo bari baturutse mu kagari ka Rugango, umudugudu wa Gahanga. Nzindukiyimana avuga ko bageze ku biro by'umurenge wa Mbazi bagiye gusezerana, Gitifu Uwimabera abasohora muri salle avuga ngo ni abicanyi ntabwo basezerana bafashe ku ibendera ry' igihugu.

Nzindukiyimana avuga ko yari yashoye ibihumbi birenga 800 muri ubu bukwe arimo ayo gutegera abari bavuye i Kigali, gukodesha imyenda y'ibirori, no kugura ibyo kwakira abashyitsi. Byukusenge wari gusezerana na Nzindukiyimana avuga ko kwangirwa gusezerana byamuteye igisebo kubera kwirirwa ku murenge agataha adasezeranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko ejo tariki ya 4 Kanama ari bwo yagejejweho iki kibazo, kuri uyu wa 5 Kanama yagiye kugikurikirana. Avuga ko habayeho gutanga amakuru atariyo ngo nyuma yo kumenya amakuru y’ukuri bagiye gufasha uyu musore Nzindukiyimana na Byukusenge kubona serivise.

Via inyarwanda.com @huyedistrict

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment