Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

China: Yafunzwe imyaka 27 yose nta cyaha yigeze akora


Zhang Yuhuan akomeza kwemeza ko yakorewe iyicarubozo na polisi kugira ngo yemere ko yishe abahungu babiri mu 1993.

Ni we muntu wa mbere mu Bushinwa wafunzwe igihe kinini bagasanga arengana, nyuma yo kumara iminsi 9,778 muri gereza yo mu ntara ya Jiangxi.

Abashinjacyaha bongeye gufungura dosiye ye bavuze ko mu kwemera icyaha kwe harimo kunyuranya kwinshi, kudahuye n'icyaha cyakozwe.

Yarekuwe asohoka muri gereza aridegembya nyuma y'uko urukiko rutegetse ko nta bimenyetso bihagije bishimangira igihano yahawe.

Abakurikirana ibyo mu Bushinwa bavuga ko iki gihugu kiri gutera intambwe mu kurekura abafunze barenganyijwe, gusa ngo ni abahamijwe ibyaha bisanzwe, si abafungiye politiki.
 

China: Yafunzwe imyaka 27 yose nta cyaha yigeze akora
China: Yafunzwe imyaka 27 yose nta cyaha yigeze akora
 mu gihe cy'ibazwa yakorewe iyicarubozo na polisi ngo yemere icyaha, ariko ko yemezaga ko ari umwere.

Nubwo ubujurire bwe nyuma bwagiye bwangwa, mu 2019 urukiko rukuru rwemeje gusubiramo urubanza rwe, maze mu kwezi gushize kwa karindwi abashinjacyaha barwo basaba ko Zhang arekurwa kuko nta bimenyetso.

Umwanzuro w'umucamanza Tian Ganlin w'urukiko rukuru ugira uti: "Twasubiyemo ibyahereweho tubura ikimenyetso gihamya icyaha Zhang. None twemeje ubusabe bw'umushinjacyaha, dutangaje ko Zhang ari umwere."

Gusa uwishe abo bana babiri mu 1993 we ntaramenyekana.




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment