Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umusore yaterewe akadobo kuri Radio

by http://www.urwego.com

Umusore witwa Rob yahuye n’uruva gusenya ubwo yahamagaraga umukunzi we Rebecca mu kiganiro cya mu gitondo cyo kuri Radio yitwa Capital FM yo mu Bwongereza, amusaba ko yamubera umugore undi akamwigarika bose babyumva.

Uyu musore yashatse gukoresha iturufu ryo kwitabaza icyamamare mu njyana ya Pop cyitwa Shawn Mendes uyu mukunzi we asanzwe afana cyane,ariko biranga biba iby’ubusa asebera ku karubanda.

Iki cyamamare nicyo cyashatse guhuza Rob na Rebecca

Uyu muhanzi niwe wahamagaye uyu mukobwa amubwira ko ari kumwe na Rob basanzwe bakundana ndetse ko yahoze amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko babana.

Uyu mukobwa yabanje guceceka,umuhanzi amusubiriramo ikibazo ndetse uyu mukunzi we Rob ahita amubwira ko ikiganiro kiri guca live kuri Radio.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Uyu mukobwa yagize uburakari bwinshi amubwira ko adakunda gushyirwa ku karubanda ndetse mu myaka 3 bamaze bakundana,ataribyo bintu akeneye.

Yagize Ati “Sintekereza Ko wankorera ibintu nkibi.Nakubwiye kenshi ko ndakunda gushyirwa ku karubanda none unshyize kuri Radio.Ese wowe ntawari gushobora kunsaba ko tubana utagiye kwitabaza abandi?”

Uyu mukobwa yahise akupa telefoni abari muri studio basigara bumiwe gusa bihanganisha uyu musore wari umaze guterwa indobo.

Uyu musore wari wamaramaje yahise ahereza uyu muhanzi urwandiko ruriho umuvugo yandikiye uyu mukobwa arusomera kuri Radio



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment