Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umusore twaryamanye ambwira ko atazi gutera inda kandi ntwite- NKORE IKI?

by http://www.urwego.com

Mfite imyaka 23, maze imyaka ibiri ndangije segonderi nkaba ntuye mu karere ka Nyanza, nkaba ntwite inda y’amezi atandatu ariko umusore twaryamanye yanteye utwatsi ambwira ko atazi gutera inda.

Mungire inama bakunzi ba urwego.com kuko uwo musore twamenyanye nkirangiza kwiga segonderi ubwo twakoranaga ibiraka mu mushinga wakoraga ibarura mu turere dutandukanye, dukundana gutyo biza kurangira urukundo rugurumanye ariko ubu ndamubwira ko yanteye inda akabitera umugongo.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Si najya hariya ngo mbeshyere umusore ngo yanteye inda atarabikoze, nta wundi musore nigeze ndyamana nawe rwose, niwe wenyine, ariko ikimbabaje ni uko aho kumfasha wenda ngo abe yanangira inama ahubwo yanyihakanye ambwira ko atazi gutera inda.

Yarambabaje cyane, nakwibuka amagambo yambwiraga mu minsi yashize ataramenya ko ntwite, nkumva umutima wanjye ugiye guturika. Ku bwanjye nasanze ari uburyo bwo kunyihakana kandi yarambeshyaga ko ankunda, kandi si nahamya ko umusore w’imyaka 25 afite atatera inda, ibyo, nkeka ko bidashoboka, ahubwo ari uko atanshaka.

Haba mu rugo iwacu ubu bamfashe nk’icyomanzi, mbese nta jambo nkigira, n’uwo nitaga umukunzi nta nyirebera n’irihumye, mungire inama, nkore iki koko bakunzi ba urwego.com?



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment