Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umukobwa w’umutinganyi yambujije amahoro ashaka ko turyamana. Nkore iki?

Nifuje kubasangiza ikibazo nahuye nacyo nkaba mbona ko cyaza kunkomerera mu minsi iri mbere kuko mbona ariby’imico itari myiza habe na gato. Ubundi aho byahereye byose ni kuri Whatsapp ejo hashize(Kuwa mbere) ahagana mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba, umukobwa yaranyandikiye akoresheje nimero yo muri Tanzaniya ariko n’umunyarwanda ambwira ko akuye nimero zanjye muri Group(Itsinda ryo kuri Whatsapp) akaba yifuje kumvugisha.

Ntibyatinze twaraganiriye njye nkabifata nk’ibisanzwe numvako ari umukobwa mugenzi wanjye turi kuganira ambaza aho mba, ndahamubwira mbese ikiganiro kigera kure ambwira uburyo abayeho muri Tanzaniya ndetse anyohereza n’ámafoto ye anyereke uwo ariwe nanjye ndabishima mwereka ayanjye turakomeza turaganira nkíbisanzwe.

Ikiganiro cyakomeje ari cyiza gusa cyaje guhindura isura ubwo uyu mukobwa yateruye agatangira kumbwira buryo ngo hashize iminsi yitegereza amafoto yanjye arushaho ku nkunda njye nkumva ni ukunkunda bisanzwe ntakindi agamije noneho arangije ambwira inkundo n’abahungu yanyuzemo mbese azi byinshi ku bahungu kuri ubu akaba atagikundana nabo, ahita ambaza niba mfite umukunzi musubiza ko mufite arangije ahita ambwira ko ashaka ko mubera umukunzi. Byantunguye cyane uburyo umukobwa ashaka ko mubera umukunzi bituma mpita mubaza nti: “ese urashaka ko nkubera umukunzi gute?” ansubiza antakagiza ambwira ngo: “nakubonye muri  Group(Itsinda ryo kuri Whatsapp) mbona uri mwiza cyane numva ndagukunze ndifuza ko wambera Cherie” mbese kuva icyo gihe atangira kunyita cherie mpita numva umusatsi umvuyeho kuko numvaga ngo ubutinganyi bubaho ariko ntaribonera ubwanjye ubivuga mpita mubwira nti: “Ese wa muntu we ko ntakuzi ikindi kandi nkaba ndi umukobwa nkawe ndakubera umukunzi nte?” ahita ambwira ngo we n’umutinganyi ngo ntakundana n’abahungu ngo ari kundeba akumva yashize, mana we nahise numva ntaye umutwe numva sinzi aho ndi mpita muboroka(Block) mu kanya gato aba anyandikiye kuyindi nimero nayo yo muri Tanzania ahita ambwira ko vuba aha agiye kuza mu Rwanda ngo tugomba kubonana ari nako ampamagara ngo Cherie ngo ewana nagukunze ndifuza ko tuzaryamana. ubu ndi mu mazi abira ndumva ikibazo cyankaranye ni ngombwa ko mungira inama ese mpindure nimero? mve kuri whatsapp se? ubu se uyu muntu aranshakaho iki koko ko ibi byaha no mu buzima bwanjye ntanarota no kubikora mbigenze nte?

Umukunzi wacu nibyo koko arababaye kandi afite ikibazo kimukomereye kiri kumubuza gukora ibindi bikorwa bye kuburyo ari guhora yibaza uburyo aribuve muriki kibazo n’uyu mukobwa uba muri Tanzaniya ariko akaba ari umunyarwanda.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment