Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umukobwa twakundanaga yansabye ko twongera kuryamana yaranshimishaga kurusha umugore wanjye– Mbigenze nte?

by http://www.urwego.com

Maze imyaka imyaka ibiri nshatse umugore. Umugore wanjye dufitanye umwana w’ umwaka umwe kandi twembi turakundana cyane. Mbere y’ uko nshaka, nakunanaga n’ umukobwa twari twarahuriye mu kabari nko mu ntara y’ amagepfo y’ u Rwanda mvuye muri I Mombasa kuko twara ikamyo zijya mu mahanga.

Uwo mukobwa twakundanye imyaka itanu, bakunzi ba urwego.com, twari dusigaye turyamana ku buryo igihe cyose nabaga ndi mu Rwanda uko mbishatse yavaga mu kazi akaza kundaza.

Nabonaga ari mwiza, azi kwiyitaho no kwambara imyenda igezweho kandi ijyanye na taille ye nziza ikamubera. By’ akarusho iyo twaryamanaga naranezerwaga cyane kumva arusha abandi bakobwa bose nazi nararyamanye nabo.

Icyaje gutuma mfata icyemezo cyo kutandukana nawe ni uko namenye ko ibyo dukorana abikorana n’ abandi bagabo. Bagenzi banjye twakundaga gusangira igihe kimwe baramunshimiye ngo ‘atanga ibintu neza ngo azi gushimisha abagabo’ nanga kubyemera kuko nari yari yaranyijeje ko arinjye gusa akunda ndetse ko adashobora kunsha inyuma mu buzima bwe.

Igihe kimwe nasanze yahuje urugwiro n’ umwe muri bagenzi banjye ambonye yigira nk’ utanzi. Byarambaje bituma nkoma agatima kubyo babwiraga ntangira kumugenzura nzagusanga ibyo bambwiye ari ukuri.

Umunsi umwe ndi mu rugo hari umukobwa waje gusura mushiki wanjye basengana tuganira ku bintu byo gusenga ndetse uwo mukobwa wari wasuye mushiki wanjye ansaba ko nimbona akanya ari ku cyumweru nazabasura nazababera umushyitsi.

Nubwo mu buzima bwanjye nangaga abarokore uwo mukobwa nari namwiyumvishemo kuburyo numvaga ntacyo yansaba ngo nkimwime. Naramubwiye nzabitekereza. Uwo munsi hari ku wa Gatanu ndabyibuka umunsi wa kurikiyeho nakomeje kurwana n’ umutima rimwe nzajyaga gusenga, akandi kanya nkumva bimvuyemo dore numvaga ntazi aho nahera ninjira mu rusengero hari hashize nk’ imyaka umunani ntajya gusenga.

Ku cyumweru mu gitondo narakangutse ndebye kuri Whatsapp nsanga wa mukobwa yanyandikiye ngo ‘uyu munsi se uratubera umushyitsi’ nta kuzuyaza nti ‘Yeah bivuze ngo yego’

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Nagiye gusenga umuvugabutumwa wari wahaje atwigisha inkuru ya Yosefu n’ ukuntu Yosefu yatsinze ibishuko numva ndafashijwe mfata icyemezo cyo guhinduka mva mu byaha. Wamukobwa byarangiye dukundanye hashize umwaka turashyingirwanwa ubu turakundana ubu turabana I Kigali.

Nubwo hashize imyaka ibiri dukundana nta narimwe aranshimisha mu gutera akabariro kuko tubikora mbona abyitayeho. Inshuro nyinshi iyo musabye ko dutera akabariro arambwira ngo ntabwo ari muri mood ngo bagize akazi kenshi arumva ananiwe.

Mu minsi nk’ itatu ishize wa mukobwa twakundanye akora mu kabari yanyandikiye kuri Whatsapp ati ‘Chr I Miss you so much, kandi ndumva ngushaka cyanjye’ naramubajije nti ‘ushatse kuvuga iki’ ati ‘Ndashaka unsure undaze’.

Nabuze icyo musubiza , iminsi itatu buri munsi ndeba iyo message nanjya kuyisubiza bikanyaga mu nda, kuko nubwo umugore wanjye nubwo atanyitaho mu gitandana arakunda kandi nanjye ndamukunda. Ariko nanone iyo nibutse ukuntu umukunzi wanjye wa mbere yampataga care numva, nasubirayo, nkore iki bakunzi ba urwego.com?? Nkore iki



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment