Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuhungu wa mabuja yanteye inda, yifuza ko tubana ariko nyina ntiducana uwaka- NKORE IKI?

by http://www.urwego.com

Ntuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, nakoraga ahantu mu bakire, nkora akazi ko mu rugo, naje kuhava nabi kubera ko natewe inda n’umusore waho.

Mu by’ukuri bakunzi ba urwego.com ntavuze amateka yose y’uburyo nabaye muri urwo rugo, ubundi narugezemo kera nkirangiza kwiga amashuri abanza, ubu mfite imyaka 29 nkaba mfite umwana w’imyaka 6.

Urwo rugo rwari rurimo abasore babiri, umwe twaranganaga mu myaka, undi ari mukuru we, mabuja n’ubu ni umuganga, databuje si nzi ibyo yakoraga, nabonaga agenda akaba yamara n’ukwezi atarataha.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Abo basore bose barize, umwe tungana yari akirangiza segonderi ashyushye cyane, bose bajyaga bazana abakobwa mu rugo, bagakora ibyo bashaka ndaho, bakantuma ibyo kubakiriza cyane cyane nk’ibyo kunywa iyo byabaga bidahari.

Uyu musore twari mu kigeri kimwe rero, we iyo yajyaga gusurwa n’abakobwa cyangwa afite ibindi bikosa ashaka gukora, yarambwiraga, akansaba kumubikira ibanga , bigeze aho anyiyumvamo cyane kuko n’ubwo nari umukozi wo mu rugo, hari n’inama namugiraga kandi zikamufasha.

Kera kabaye rero, atitaye ku uwo ndiwe, natunguwe no kumva ambwiye ko ankunda, bidaciye kabiri turaryamana, byatangiye ubwo, turyamana,… nyuma aza kuntera inda, mabuja yamenye ko ntwite ambajije uwayinteye ndamuhishira.

Yaje gukurikirana amenya ko ntwite umwuzukuru we, yahise anyirukana, ambwira ko atazanambabarira mu buzima, kuva icyo gihe yaranyanze, akajya anabibwira abantu ko nararuye umuhungu kandi yari yarararutse kera, ahubwo ni we wandaruye nubwo bwose abakire baba badashaka ko igisebo kibajyaho.

Kuva ubwo naragiye nshaka aho mba, nkodesha inzu nyibamo ndabyara, ariko uwo musore yamenye aho mba, agakomeza kumfasha mu bushobozi yari afite kandi n’ubu aracyamfasha, mbese kunshikaho byaramunaniye pe.

Umwana wanjye w’umukobwa ubu afite imyaka 6, se amwitaho, ariko ntabwo yamujyana iwabo ngo abe yasura sekuru na nyirakuru, yewe ni nk’ikizira kuko baranyanga cyane.

Aho bigeze imyaka ishize ni myinshi, umusore arashaka ko tubana ariko ikibazo kiba kimwe, ni uko banyanga iwabo, nkibaza icyo ngiye gukora bikancanga, no kuba ntarize nabyo bigatuma bamfata nk’umuntu wo gusebya umuryango wabo.

Ikindi kandi umusore avuga, akeneye gukora ubukwe mu buryo buciye mu mucyo kugira ngo iwabo bamufashe, anahabwe n’imitungo imwanditseho kuko mu gihe atararushinga ntabwo ayemerewe. Hagati aho ngicyo ikibazo cyanjye kindemereye cyane, bakunzi ba urwego.com mungire inama, nkore iki?




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment