Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umugore wanjye n’abana bandaza mu bwogero- NKORE IKI?

by http://www.urwego.com

Mfite imyaka 56, ntuye mu ntara y’Iburasirazuba nkaba mbandikiye ngira ngo mungire inama, kubera ko umugore wanjye n’abana bacu batandatu bamereye nabi, bamfata nk’inka cyangwa imbwa kandi nakagombye gufatwa nka nyiri urugo.

Umugore wanjye twabyaranye abana barindwi, umwe muri bo ukurikira imfura yacu, ni umukobwa waje gutwarira inda mu rugo, iyi nda niyo yakuruye amakimbirane.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Uyu mwana wanjye tukimara kumenya ko atwite, umuryango wifuzaga ko namumenesha mu rugo, ariko ndabyanga kuko nababwiraga ko ntawe bitabaho.

Bamwimaga ibiryo naza nkabimuha, bakamwirukana mu nzu nataha nkamukingurira,… mbese nabonye bikomeye nshaka aho mucumbikishiriza  hanze mu nzu y’ubukode, nkanamushakira ibyo kurya, ibyo byose nabikoraga nkugirira umwana wanjye.

Umwana yarabyaye, ubu afite umwana w’imyaka ibiri, barabana kuko itoteza bakorerwaga iwanjye ntabwo ryari kubagwa amahoro.

Kuva nashyigikira uyu mwana wanjye akanabyara, nibyo umugore wanjye n’abandi bana banjye bampora, bagira bati “Hoshi, genda, ni wowe washyigikiye umwana wawe akabyara….”.

Ndi umufundi, iyo ntashye ngeze mu rugo, bansanganiza ibitutsi n’inkoni, ibiryo byabo babimpa basa nk’ababinagira nk’imbwa, ibyo byose nkabireba nkumva birambabaje.

Umugore wanjye ansuzuguza abana, nta numwe unyumvira, banyita igisambo, indaya n’imbwa y’agasozi,… gusa kubera uburyo numva nkunze umuryango wanjye, nkatuza nkahama hamwe, kuko nirinze kuba najya gushaka undi mugore cyangwa ngo nte urugo rwanjye, njye gucumbika.

Hari igihe ntaha nkasanga bankingiranye nkahitamo kurara mu bwogero nirinda kuba natera amahane. Mbese ubuzima mbayemo buragore, bakunzi ba urwego.com, ndara nkumbagurika ahongaho, umugore n’abana bakarara mu yanjye niyubakiye. Nkore iki




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment