Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Umugabo wanjye ntangerera ku ngingo nk’uwo twaryamanye mbere-Nkore iki ?

by http://www.urwego.com

Umugabo twaryamanye bwa mbere ntiyari uwanjye none uwanjye turabikora nkumva ntangerere ku ngingo nk’uwambere.

Ntarashaka umugabo naje kuryamana n’umugabo tugirana ibihe byiza, ariko kugeza n’ubu, nashatse umugabo numva atanshimisha nk’uwo wa mbere.

Umugabo twaryamanye bwa mbere twagiranye ibihe byiza

Mungire inama bakunzi ba urwego.com ko umugabo wanjye ntako aba atagize ngo andyohereze nakora iki ngo nibagirwe uwo mugabo twaryamanye bwa mbere.

Muri rusange umugabo wanjye ntazi ko hari umugabo twaryamanye mbere, ariko iyo ndebye uburyo igikorwa cyo gutera akabariro iyo kigeze numva ntishimiye n’uko mba mbyifuza.

Umutware wanjye we akora uko ashoboye kose ngo abashe kunshimisha ariko numva ntacyo amarira kuko hari n’igihe kigera nkumva najya gushaka wa mugabo twabonanye bwa mbere ngo numve ko nakongera kugira ibyishimo.

Mungire inama numve icyo nakora ngo mbashe kujya nyurwa n’umugabo wanjye nikuremo uwo twabonanye mbere, kandi ndashaka kubaka urugo rwanjye rugakomera ikibazo ni uko iyo tubikoze nsigarana irari nkumva najya gushakira ahandi". Nkore iki

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment