Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Nijeje umusore kuzamugurira moto none nabuze cash nawe yarandakariye- NKORE IKI?

by http://www.urwego.com

Muraho neza bakunzi ba urwego.com, iwacu ni muri Rwamagana, nkaba ndi umugore ubyare rimwe, umwana wanjye w’imfura afite imyaka 7.

Mfite ubukwe mu mpera z’ukwezi kwa Munani, ariko ndahangayitse birenze urugero kubera data wambeshye agatuma na njye mbeshya uwo tugiye kubana.

Umusore twakundanaga gake, navuga ko kari gake pe, aho nakoreraga yari umukiriya wanjye, ni umumotari ariko ukorera abandi, navuga ko ari njye wamushyizemo ibyo kunkunda.

Buhohoro buhoro nakoresheje imbaraga nyinshi ngo mwiyegereze, nkakunda kumuhamagara akaza tukaganira, tugasangira,… nageze aho ntangira kumwisanzuraho noneho tukaganira neza, ntangira no kumwinjirira mu buzima.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Uwo musore ntifuza ko mwamenya amazina, nageze aho mubaza impamvu atarongora kandi mbona agejeje mu myaka yakabaye afite umuryango[ afite 31], ambwira ko agomba kuzabanza kugura moto akabona kurongora ariko nkomeje kumukurikirana numva mufashije kuyigura yandongora.

Erega buriya uko imyaka igenda iba myinshi niko twiheba, ubu mfite imyaka 35 kandi naranabyaye, kubona umugabo numva ari nk’inzozi kuri njye, numva nzitwa umuntu nabonye umugabo nkamwitaho, ni ukuri ndamushaka pe, kuba ntamufite ngo na njye nicare iwanjye numva bimbabaje.

Naganiriye na data musaba inkunga, mubwira ko hari umusore w’inshuti yanjye,….byose ndamubwira, anyizeza ko azampa miliyoni imwe, umukunzi wanjye akazayiguramo moto ariko ambwira ko azayigura twavuye mu murenge, mbese twasezeranye.

Umurenge twawuvuyemo mu kwezi kwa 7, invitasiyo twarazitanze ariko data mubwira kumpa aya mafaranga ngo nyahe umukunzi akayanyima ngo ntayo yifitiye, ngo azaba ayampa ubukwe burangiye. Si uko atayafite ahubwo si nzi icyo yabikoreye.

Ubu umusore yampaye iminsi 12 ngo mbe narangije isezerano namuhaye, bitaba ibyo ntazirirwe asezerana na njye, ngo ni imitwe namukinnye ngo nshaka ko dusezerana, muri make nabuze icyo nkora ngo kandi nafata umwanzuro nta kwisubiraho.

Nta bushobozi mfite bwo kuba namugurira moto, data wari wanyijeje kumfasha yantengushye, iminsi 12 yampaye hasigayemo 5, ubu ndimo kuyibarira ku ntoki, ariko mfite ubwoba kuko arambenga pe, kandi nibyo koko ninjye wamubeshye nyuma yo kwizezwa ibitangaza n’umubyeyi. Nkore iki bakunzi ba urwego.com? Inama zanyu ni iz’ingirakamaro.



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment