by http://www.urwego.com
Amahoro y’Imana abane namwe duhurira kuri URWEGO.COM dutangiraho ibitekerezo tukanahakura inama zitwubaka, ntuye mu karere ka Kayonza, mu Burasirazuba.
Ndi umukobwa w’imyaka 24, nize amashuri yisumbuye ndayarangiza ubu mfite akazi gaciriritse, mbese ndarambagizwa nkanakundwa, na njye nkakunda ariko ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina numva naragihuzwe.
Si ko nahoze, mu bukumi bwanjye numvaga nta kibazo rwose, nk’uko n’abandi bumva bashwamadukiye gukora imibonano mpuzabitsina na njye niko nari meze, ariko nyuma yo kumenya amateka, nahise numva mpuzwe, muri njye niburamo ubushake.
Muri make,bakunzi ba urwego.com mama afite umugabo, nubwo tubana muri urwo rugo ntabwo ari kwa data, data ntabwo muzi, ndetse na mama ambwira ko atazi aho aba.
Hashize imyaka itanu ambwiye ko yafashwe ku ngufu n’umugabo wari umwarimu wabo, gusa ngo kubera amateka yabaye mu Rwanda mu mwaka yasamiyeho inda yanjye, ngo ntabwo yongeye kongera kubona uwo mugabo.
Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere
Ibyo yabimbwiye ubwo nari nkomeje kumurembya mubwira nti ‘urabona ndakuze, ngeze igihe cyo gushaka, ndangije kwiga segonderi, mbese ibyo wampishe byose bimbwire ndakuze’.
Yakomeje kunsaba kubyirengagiza ko bishobora kungiraho ingaruka, ndanga, ariko amaze kubimbwira nahise mpurwa.
Mbese navuga ko nyuma yo kubimbwira, numva naranze ikitwa igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, niyo umusore akimbwiyeho numva ntazi uko mpise mpinduka, umutima wanjye ugatangira gutera cyane, nkakibonamo ububabare burenze kandi ntarimo kugikora.
Ku ruhande rumwe nishimiye kumenya amateka yanjye, ariko na none mbabazwa n’ibyabaye kuri mama nubwo bwose arenzaho nkabona ahora anezerewe, mfite inshuti y’umusore kandi mbona rwose ankunda kandi yifuza ko tuzabana, nkibaza ukuntu nazabyitwaramo mu gitanda bikanshobera, nkore iki? mungire inama bakunzi ba urwego.com
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Nahuzwe imibonano mpuzabitsina kubera ibyakorewe mama- NKORE IKI?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment