by http://www.urwego.com
Mungire inamabakunzi ba urwego.com, ndi umugore ufite abana babiri, ariko umugabo wanjye aranzengereje, arara atereta abandi bagore, akavuga mu ndimi ntumva.
Nakomeje kubona yarahindutse bikantera kumwibazaho ariko ukuri nsa nkaho nakumenye, kubera akazi kenshi agira, ku manywa ntabwo abona akanya ko kuganira n’umugore bahararanye akabikora ageze mu rugo.
Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere
Iyo ageze mu rugo, nibwo baganira byinshi, kugira ngo ntabyumva bakavuga mu rurimi rw’Ikigande, mu by’ukuri na we arabizi ko ntaruzi, ni nayo mpamvu arirwo akoresha.
Burya iyo umuntu arimo kukugambanira ntabwo ubiyoberwa, nabonye afite amakenga ndamuhunga twari turi kumwe muri salo, ariko nsiga telephone yanjye ku meza ndimo kurikodinga, ubwo ibyo bavuganye byose ntazi ko nabifatishije telephone.
Bwarakeye, ndeba umuntu uzi ikigande akagenda ansobanurira ijambo ku rindi, nshaka n’uwa kabiri kugira ngo menye neza niba ari ukuri, kuko nagiraga amakenga ko uwa mbere yaba yambeshye.
Naje kumenya ko baganiraga ku mwana w’umukobwa babyaranye, mu gushaka kumufasha yasanze bitashoboka, amwizeza ko agiye kuzamugurira moto, ikamwandikwaho, noneho ikazajya ikora amafaranga umumotari yaverishije akaba ariyo ndezo y’umwana, bakanamufunguriza konti, ngo ku buryo ntazarabukwa.
Ikinteye inkeke ni kimwe bakunzi ba urwego.com, yamubwiye ko bazayigura nyuma y’itariki ya 10 z’uku kwezi, ngo niho ateganya kubona amafaranga asaga miliyoni 15 kandi aho ayo mafaranga ayateganya si aye, ni ayanjye.
Ni inzu yanjye nasigiwe n’ababyeyi, ubwo twabiganiriyeho twemeranya ko nzayigurisha tukagura indi nzu nziza mu mujyi wa Kigali, aho dutuye tukahava kuko ntabwo ari heza kuhataha nijoro abagizi ba nabi bashobora kukugirira nabi kandi ni na kure y’akazi kacu. Umuntu uzayigura azishyura kuri iyi tariki ya 12.
Nta handi ateganya amafaranga yagura moto, kuko no muri icyo kiganiro yaciye amarenga ko ariho nta handi, kuko yabikomojeho ko hari umutungo azagurisha uhenze.
Ubwo rero nkimara kumva iyo migambi nabuze icyo nkora, uko byagenda kose ayo mafaranga naza afite uburyo azabigenza agakuraho ayiyo moto, mbese nabuze icyo nkora; kugurisha iyi nzu se mbihagarike, mubwize ukuri se ko ibyo baganiriye nabimenye? bakunzi ba urwego.com mungire inama. Nkore iki
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Mu mafaranga yanjye, uwo twashakanye agiye kugurira moto undi mugore- NKORE IKI?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment