Mu gihe abantu benshi bumva ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko iyakozwe ku bwumvikane impande zombi zisigarana ibyishimo, ibi si ko bimeze kuko hari benshi mu bagore bahita biyumvamo agahinda ndetse bakagira ubwoba.
Ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bagore 230, bwagaragaje ko 46% byabo bagiye biyumvamo agahinda gakabije nyuma y’imibonano mpuzabitsina ibizwi nka PCD.
Ibi kandi byanahuye neza n’ubundi bushakashatsi bwakozwe mu 2011, aho kimwe cya gatatu cy’abagore babajijwe bavuze ko akenshi basigaranaga agahinda kenshi kandi nyamara imibonano mpuzabitsina batayikoze bahatirijwe.
The Independent ivuga ko hari bamwe mu bagore bumva ko bafite agahinda, ubwoba, umujinya no kumva badatuje, kabone n’ubwo imibonano mpuzabitsina yaba yagenze neza.
Dr. Robert D Schweitzer avuga ko PCD ari ikintu gisanzwe kandi gishobora kuba ku bagore n’abagabo, ariko mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere yabo.
Buri muntu wese iyo akoze imibonano mpuzabitsina arekura imisemburo by’umwihariko dopamine ituma umubiri w’umuntu wifuza gukora ikintu runaka ndetse akagira ibyishimo ndetse na Prolactin igira uruhare mu ikorwa ry’amashereka, zombi zituma ubasha kwirekura no kugaragaza amarangamutima yawe.
Umujyanama mu birebana n’Imibonano mpuzabitsina, Denise Knowles, avuga ko iyo imibonano mpuzabitsina irangiye iyi misemburo ndetse n’indi irimo endorphin na oxytocin igenda imanuka isubira ku kigero cyayo gisanzwe ari nabyo bituma umuntu arushaho kugira agahinda n’ubwoba ku buryo na bamwe barira.
Mu bindi bivugwa kuba intandaro y’aka gahinda harimo ihungabana rishobora guturuka ku kuba umugore yarigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bituma igihe akoze imibonano mpuzabitsina kabone n’ubwo yari abyishimiye bimwibutsa ibihe yanyuzemo bitoroshye.
Kuba umugore atabashije kugera ku ndunduro y’ibyishimo bye kandi nabyo ngo bishobora kumusigira agahinda no kwicuza yibaza icyatumye akora imibonano mpuzabitsina.
Ibi bikunze kuba ku bagore batinya kubwira abakunzi cyangwa abagabo babo ikibashimisha mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo bagahitamo kugaragaza ko bishimye nyamara atari byo kubera imyumvire ndetse n’imico itandukanye bakuriyemo.
Kuba umugore atabashije kugera ku ndunduro y’ibyishimo bye kandi nabyo ngo bishobora kumusigira agahinda no kwicuza yibaza icyatumye akora imibonano mpuzabitsina
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Kuki bamwe mu bagore bumva bafite agahinda, ubwoba, umujinya no kumva badatuje nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment