Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Kubwo kurangiza vuba nabuze uburyo nashimisha umukunzi wanjye. Nkore iki?

Ubwa mbere ndyamana n’umukunzi wanjye narangizaga vuba wenda nkagira ngo nukubera mbikoze bwa mbere ubutaha bizagenda neza kuko njye nabaga numva ntagishaka imibonanompuzabitsina cyane kubera inshuro nabaga maze kurangiza kandi umukunzi wanjye ahubwo aricyo gihe yumva atangiye kubishaka cyane bityo nkumva simushimishije, yego yarirengagizaga nkaho ntacyabaye cyane yishimye gusa ariko mu maso namureba neza nkabona aracyabishaka cyane”

Nahise ngira igitekerezo cyo kugisha inama  kugira ngo ndebe ko nashimisha umukunzi wanjye kuko ndamukunda cyane kandi mbona iyo umusore atabasha gushimisha umukunzi we batandukana cyane kandi nanjye ndifuza ko ntatandukana nawe, ese ubu kuba ndangiza vuba nukubera nigize kwikinishaho? Ese kuba ntashimisha umukunzi wanjye neza nabigenza nte ngo ndebe ko namushimisha cyane nkuko mu mutima mbyifuza?.

Umukunzi wacu yifuje inama zanyu cyane kuko abangamiwe kandi afite ipfunwe ryo kuba Ataryohereza umukunzi we mu buriri bityo bikaba byamuviramo kuba batandukana kandi umusore umutima we yaweguriye umukobwa bihagije.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment