by http://www.urwego.com
Nari nsanzwe mfite umwana umwe w’umuhungu none ubu ntwite inda y’amezi atanu, ariko ibirimo kumbaho nkeka ko ari amadayimoni ahari yanteye.
Inda ya mbere natwise, nararikiye cyane ibiribwa bikomeye birimo amateke, ibijumba n’ibikoro rimwe na rimwe nkabirya byokeje, ariko ubu si ko biri, ahubwo agatima kanteye gukunda cyane umugabo wa mukuru wanjye, ku buryo nirirwa nihumuriza umwenda we.
Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere
Mukuru wanjye ndetse n’umugabo wanjye ntabyo bazi, nagiyeyo niba iserengeri ye, ubu niyo nihumuriza, gusa umugabo ntabyo, mbese nta muntu n’umwe uzi ibyanjye kuko mbivuze byabyara amahari.
Ni ubwo buzima niberamo bakunzi ba urwego.com, mu buriri iyo umugabo wanjye ankozeho mba numva ntacyo bimbwiye, ariko kubona uwa mukuru wanjye, nubwo namureba gusa mba numva ntekanye cyane n’umwana wanjye agatekana mu nda.
Nkunda kuganira n’abagore benshi, bakambwira uburyo barya itaka, uburyo barya umuceri mubisi, uko bahekenya ubunyobwa, ibisheke, uko bihumuriza imyenda y’abagabo babo, kimwe n’uko hari ababahurwa,… najyaga mbipinga ariko naje kwemera ko byose bishoboka.
Ku ruhande rwanjye, ubu rwose nabuze icyo nkora, ese mbibwire mukuru wanjye byibura nzajye mbasha kubona uko ampa imyenda ye nyihumurize, kuko kugenda nkawiba mbona bishobora kuzabyara ibibazo, ese mbibwire umugabo wanjye? Nabyo ni ikibazo.
Uretse kuba wenda narabaye muri urwo rugo rwo kwa mukuru wanjye, imyaka igera muri 4 ubwo nigaga kaminuza, icyo navuga cyo ni uko ntigeze ndyamana n’uwo mugabo, wenda ngo mbe navuga ko ari irari ryabinteye, bakunzi ba urwego.com mungire inama, murakoze. Nkore iki
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Inda ntwite y'amezi 5 yanteye kwifuza bikabije umugabo wa mukuru wanjye- NKORE IKI?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment