by http://www.urwego.com
Gukora imibonano mpuzabitsina nikimwe mubintu bishimisha bya mbere bibaho gusa iki gikorwa iyo gikozwe mu buryo butateguwe gishobora kukubihira ukanazinukwa dore ko kandi mu gihe abantu babiri bari muri iki gikorwa umwe ntiyishime, bashobora no gutandukana burundu ntihazagire nuwongera kuvugisha undi. Bityo rero bisaba ubushishozi buhanitse kugira ngo ugere kuri ibi byishimo.
Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere
Bimwe mu bintu ngenderwaho mu gihe ugiye cyangwa uri gutera akabariro hamwe n’umukunzi wawe nkuko tubikesha urubuga metro.
1.Ntugakore imibonano mpuzabitsina ugihura n’umuntu bwa mbere Uru rubuga rutangaza ko guhura n’umuntu bwa mbere ugahita uryamana na we atari byiza, gusa ibi ngo bigendana no kwiyubaha ku muntu ku giti cye gusa byaba byiza umanjije kumenyana nawe byimbitse.
2.Kuba mwese mutanyoye inzoga Ibi ngo bifasha umuntu kwirinda ko yakwicuza ibyo yakoze bitewe n’inzoga, ibi kandi ngo bishobora no gutuma bahubuka bakibagirwa no kwikingira ikindi kandi umuntu wanyoye inzoga ntabwo aba atekereza neza apfa gukora uko abonye kose ntacyo yitayeho. Byaba byiza rero ubiretse igihe igihe uri kumva wasinze.
3.Niba musha kubikora ni mubikore Hari abantu baba bashaka gukora imibonano ariko ukabo bose babuze uko babitangira hakabura utinyuka undi ngo batangire ibi rero nabyo si byiza, niba uri kubona ko mwese mufite ubushake ni mubikore.
4.Banza kugenzura niba hari umutekano Ntukazapfe gukorera imibonano mpuzabitsina ahariho hose wiboneye ugomba kubanza kureba niba hari imbogamizi zishobora kubabangamira mu gikorwa cyanyu. Mu rwego rw’umutekano kandi ni byiza ko ubanza gusuzuma ko ufite agakingirizo cyangwa indi miti yakurinda gusama igihe udashaka gusama.
5.Banza kugenzura amarangamutima yawe n’ibitekerezo Niba uri kumva hari icyo utari kumva neza cyangwa uri kwangira byaba byiza ubiretse, mu gihe uri kumva aho kugushimisha ahubwo biri kugutera ubwoba byaba byiza ubyihoreye ukazabikora uri kumva utuje muri wowe.
6.Vuga ikikubangamiye Ni byiza kuganiriza umuntu muri gukorana imibonano ndetse mwese mukisanzuranaho ukamubwira ibyo uri kumva ushaka nuburyo bwo kubikoramo bwagushimisha ku buryo mwese murahuza ibyishimo hagati yanyu.
Ntugaceceke ngo wange kuvuga ikikubangamiye.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Ibyo ugomba kwitondera mbere y'uko ukora imibonano mpuzabitsina
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment