Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Gufana Rayons Sports bigiye gutuma nirukanwa mu rugo

by http://www.urwego.com

Sinzi niba nabyita akarengane, sinzi niba nabyita uburwayi cyangwa se ishyari, ariko ntabwo norohewe kuko umugabo wanjye ampoza ku nkeke, ambwira ko ninkomeza gufana ikipe ya Rayon Sports azanyirukana cyangwa akanta mu rugo njyenyine.

Umugabo wanjye tubyaranye kabiri, tukaba dutuye mu mujyi wa Kigali, nkaba ndi umufana uhoraho wa Rayon Sports, we ntabwo akunda ibintu by’imipira ariko hari ikipe akunda mu Rwanda nubwo atajya abibonera akanya cyangwa ngo abigaragaze.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Iyo mfite akanya ngerageza kujya kureba imikino ya Rayon Spors, muri karitiye bose baranzi ko nyifana cyane, mbese iyo yatsinze karitiye yose iba ibizi ko ndara neza.

Ibi rero ntabwo binyura umugabo wanjye, anshinza kuba imburamukoro, ngo nabaye indaya, ngo abana be basigaye birera, ngo njye nkirirwa inyuma y’imipira. Ariko ibyo anshinza nkasanga ntaho bihuriye n’ukuri kuko inshingano zose nzikora uko bikwiye, nabo bana mbana nabo nta n’ikibazo baba bafite.

Yageze naho ambwira ko nyiri igipangu dukodeshamo yamuhaye gasopo, ngo ndabangamye, ariko nyuma mbajije bambwira ko nta kibazo dufitanye. Mbese mbona ari izindi mpamvu anshakaho zitajyanye n’ikipe mfana.

Imyaka umunani tumaranye, twabanye abizi neza ko mfana iyi kipe, ntabwo yigeze abona n’umunsi n’umwe nyivaho, mbere bwo yajyana ananshyigikira, twaba twatsinze akampamagara ati ‘mwabikoze sha’ none ubu sinzi icyabaye.

Abyuka ajya ku kazi na njye nkakajyamo, si njya mu kabari wenda ngo abe yavuga ko muca inyuma, si mpomba wenda ngo avuge ko ntakaza umwana mu mipira umutungo w’urugo ugatikira. Mbese nabuze icyo nakora.

Inama zanyu ziranyubaka bakunzi ba urwego.com, ese ikipe nyireke burundu, kuyireka ndumva ntabibasha, kwicara nkaba ntavuga mu kanwa kanjye ‘Rayon Sports’ numva bitashoboka kuko mu myaka maze ku Isi, imyinshi nayimaze mfana iyi kipe,… ubu nahawe itegeko ko niyongera kumva nyivuze cyangwa ngo nagiye kureba imikino yayo, nzirukanwa mu rugo cyangwa akaruntamo. Nkore iki?




Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment