Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Dore Impamvu ituma umuntu agira ikibuno kinini

Hari bimwe mu bintu bigira uruhare mu kugena imiterere n’ubunini bw’amabuno n’urukenyerero.

Niba uri umukobwa cyangwa umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere n’ubunini bw’amabuno yawe ni ngombwa ko umenya ibintu bigena ubunini ndetse n’imiterere y’urukenyerero.

Bimwe muri byo umukobwa cyangwa umugore ashobora kubihindura akoresheje uburyo butandukanye, maze akagira amabuno n’urukenyerero biteye uko abyifuza.

Ariko hari n’ibindi biba bidashobora guhinduka abagore n’abakobwa bakomora ku miremere yabo.

Ese waba uzi ko ubunini n’imiterere y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu bimwe na bimwe washobora guhindura?

Ubunini n’imiterere y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu bikurikira:

1. Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero

Amagufa yo mu rukenyerero ni amwe mu magufa y’ingenzi mu mubiri w’umuntu kandi agira uruhare rukomeye mu kugena imiterere y’urukenyerero n’amabuno by’abantu.

Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero kandi ni ikintu umuntu adashobora guhindura. Ubusanzwe abagore bagira urukenyerero rugari kurusha abagabo.

Ibi akenshi ni ukugirango bizorohe mu gihe cyo kubyara. Ibi bituma rero bagira n’amabuno magari kandi manini.

Amagufa yo mu rukenyerero kandi agira uruhare runini cyane mu kugena ubwoko bw’urukenyerero n’amabuno ku bakobwa.


2. Imiterere y’imikaya


Imikaya n’ibinure byo mu rukenyerero nibyo bifata ku magufa maze bigaha isura n’ubunini urukenyerero.

Imiterere rero y’imikaya nayo igira uruhare runini cyane mu kugena imiterere y’amabuno n’urukenyerero.

Mu mubiri w’umuntu, buri mukaya ugira aho uhera ndetse n’aho urangirira.

Imikaya kandi iba ifashe ku magufa. Ubusanzwe imikaya igira uruhare mu miterere n’ubunini bw’amabuno ni itatu ariyo Gluteus maximus, gluteus medius na gluteus minimus.

Buri muntu wese aba afite iyi mikaya uko ari itatu. Ariko bitewe naho buri mukaya utereye naho urangiriye, bituma ishusho n’ubunini bw’amabuno butandukana.

Imiterere y’imikaya kandi nayo iri mu bintu umuntu adashobora guhindura mu gihe yifuza kugira amabuno ateye uko ashaka.


3. Ubunini bw’imikaya

Ubunini bw’imikaya igize amabuno nabwo rugira uruhare cyane cyane mu miterere y’urukenyerero n’amabuno.

Nkuko twabibonye, amabuno agizwe n’imikaya itatu y’ingenzi.

Ubunini bwayo rero buratandukana bitewe n’ubunini bw’umubiri wawe ndetse n’imyitozo ngororamubiri ukoresha iyo mikaya.

Ubunini bw’imikaya buri mu bintu bishobora guhinduka.

Abakobwa n’abagore bashaka kugira amabuno manini bakagombye gutangira bongera ubunini bw’imikaya yabo.

Mu nkuru yacu itaha tuzababwira uko babigenza.

4. Ibinure

Ubunini bw’amabuno buterwa nanone kandi n’ubwinshi bw’ibinure bujyamo.

Ngirango muzi abantu bashobora kuba babyibushye ahandi hose ariko byagera ku mabuno ugasanga ntabyibushye nkuko umubiri wabo ubyibushye.

Bishatse kuvugako ko kuba ufite ibinure mu mubiri wawe bidahagije ngo ugire amabuno manini.

Kugirango ibinure bijye mu mabuno yawe nabyo biterwa n’impamvu nyinshi.

Ariko impamvu nyamukuru ni uruhererekane rwo mu miryango ndetse n’ubwoko.

Urugero ni nk’ubwoko bw’abantu bugira protein mu mubiri wabo yitwa steatopygia ituma ibinure byo mu mubiri wabo byirundira mu mabuno maze ugasanga bateye neza cyane.

Iyi protein ikunda kuboneka mu bantu batuye ibihugu byo muri Africa kuruta za Burayi, Aziya n’ahandi.

Urugero ni nk’iyo urebye imiterere y’abakobwa bo mu bihugu by’Aziya usanga ihabanye n’iy’Abanyafrika.

Rero Ubwinshi bw’ibinure nabwo biri mu bintu umuntu ashobora guhindura cyangwa se ntahindure.

Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatire ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya ku bitaro bikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment