by http://www.urwego.com
Umubyeyi wanjye yamenye ko nkundana n’umukobwa basanzwe basambana yanga kugira icyo abimbwiraho, gusa nyuma yaho naje kubavumbura none nabuze icyo nabakorera
Nakundanye n’umukobwa none ubu papa ni we usigaye anca inyuma. Nkore iki
Maze igihe kigera ku mwaka umwe nkundana n’umukobwa ariko sinabonye amahirwe yo kumujyana iwacu mu rugo ngo mbashe kumwereka ababyeyi mbere. Ubwo mu minsi yashize nagerageje kumujyanayo, yaraje asanga murugo bose barahari, ni ko gutangira kumusobanurira ababyeyi banjye.
Gusa inshuti yanye igikubita papa amaso yahise ihinduka ku maso ndabibona, itangira no kujya ivuga bimwe biterekeranye gusa sinabigira impamvu cyane. Ntibyatinze kuko papa yahise atubwirako hari umuntu umuhamagaye ku bwa gahunda z’akazi asanzwe akora.
Ubwo nari mperekeje umukunzi wanjye, yakomeje kumbaza byinshi kuri papa, natekereza ibyo nabonye bikambera urujijo. Byakomeje kuntera kugira amakenga, ni ko gushyiraho ingenza ngo menye nyirizina imyitwarire y’umukobwa dukundana. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa barampamagaye ngo nze ndebe mpageze nsanga papa yasohokanye na wa mukobwa muri hoteli mbibonera barebana akana ko mujisho.
Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere
Nashatse no kuhabasanga ngo turwane ariko abo twari kumwe baranzitira kuko babonaga umujinya mfite ushobora guteza ibibazo birenze urugero. Kuva ubwo numva mfitiye papa umujinya utavugwa kuburyo ntagishaka no kuba namarana na we n’umunota umwe gusa ntacyo namubwiye kandi na we mbona ntacyo aba ashaka kuba yambwira.
Kuri iyi nshuro ndumva bindenze, gusa nabuze icyo nabikoraho kuburyo no gukora indi mirimo bisigaye binanira, nkajunjama cyane simvuge ku bw’ibitekerezo byinshi n’ibibazo uruhuri nkomeza kwibaza. Ubu se niturize mureke? Ko bishobora gusenyera papa se mbibwire mama? Bakunzi ba urwego.com, Nereke papa se ko nabimenye ?
Nyabuneka nkeneye inama zanyu kuko ndaremerewe.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Data ansambanyiriza umugore. Nkore iki?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment