Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Aragisha inama: Iyo ntangiye gutera akabariro mpita ndangiza none bigiye kunsenyera mungire inama

Nitwa Rene mbasangije amakuru yanjye kuko imihangayiko mfite ntewe no kutuzuza inshingano z’urugo neza none bikaba bigiye kunsenyera nkiri muto.

Nkuko ntangiye mbivuga ndi umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, maze imyaka ibiri nshatse umugore ndetse dufitanye umwana w’umukobwa ubu afite umwaka.

Mu gihe nari ntarashaka sinigeze njarajara mu bakobwa kuko nakuze mbarizwa mu idini ryanjye bitewe n’imyemerere itaranyemereraga kwiyandurisha ibibi, byumvikane ko ku byerekeye imibonano mpuzabitsina nari umuziranenge.

Nkimara gushaka umufasha nakomeje kwitwara neza ndetse tukagirana ikiganiro cy’abubatse nkumva ko muhagije mbese nujuje nshingano nkuko buri mugabo wese akwiye kuzubahiriza.

Mbere gato ariko nigeze kuganiriza madamu kuri iyo ngingo mu gihe twari twahuje urugwiro mubaza niba mbere yo gushakana yari yarabikoze kenshi kuko namushatse atari isugi,ambwira ko akimara kugera ikigari ubuzima bwigeze kumunanira asa n’utannye gato agirana imikoranire ya hafi n’abasore icyakora aza gukizwa ari nacyo gihe twamenyanye.

Ibyo ntacyo byantwaye kuko numvaga ari ubuzima buri wese yanyuramo mu gihe runaka ataramurikirwa n’umucyo nk’uko nubundi hari benshi babayeho muri ubwo bizima.

Nkuko nabigarutseho haruguru,mbere yo kubyara najyaga ntera akabariro bisanzwe bisa nkaho atanyisanzuyeho ariko kuko ntari nsobanukiwe ko kubaka urugo ari inzira ndende kandi zihuzwa n’imitekerereze ya muntu,narinumiraga nawe akanuma ntihagire ubaza undi imimerere aba arimo muri icyo gikorwa.

Gusa nyuma y’amezi atatu amaze kubyara, nibwo yabaye nk’untinyuka ambwiza ukuri ko iyo dukora imibonano mpuzabitsina atanyurwa nagato ngo yari yaranze kubimbwira ngo ntamwita indaya nkasubiza ibihe inyuma nkamubwira ko nubundi yambwiye ko yigeze kugacishaho.
Nariyumviriye nshaka icyo gukora nkubita imutwe hirya no hino nigira inama yo kujya kubaza umugabo umwe ukuze w’inshuti yanjye maze arakunda antega amatwi.

Namutekerereje uko madame yambwiye muvira imuzi uko yanahinduye imyitwarire ku buryo asigaye ananshihura yewe rimwe narimwe akanga guhindukira mu buriri kuko ngo byose ni kimwe.

Yambajije niba nzi kunyaza mu bwira ko kuva nitwa njye numva bivugwa ariko ntarabikora,arambwira ngo sinkarenganye umugore kuko iyo atarongowe neza ni kimwe mu bisenya urugo mu kanya nk’ako guhumbya.

Yanyigishije uko bikorwa ndataha mbishyira mu bikorwa ubwa mbere biremera ariko kuko nari nsanzwe nsohora vuba ubwa kabiri mbikoze mba ndarangije.

Naranyazaga igihe cyo kuba yarekura amavangingo cyagera nkahita nsohora noneho nkaba mwangije mu bwonko nanjye nkabibona ariko nkabura uko mbigenza nkihagararaho ariko nyuma akanyuzamo ijisho nkasuhererwa.

Mwa bavandimwe mwe ubu mbabwira kwitsa imitima kwa burikanya,amaganya bingeze mu ijosi iyo ndi kumeza sindota nsoje ngo njye kuryama muve mu maso nshake uko nsinzira.Ubu noneho no kugirango igitsina kizafate umurego ni ibindi bindi

Ikinteye kubasangiza iyi nkuru rero ni ukugirango mungire inama niba hari n’uwambonera umuti abe yawumpa kuko ntekereza hari ikibazo mfite nanjye ntazi. Hagize umfasha nazamushimira mbonye mbaye umugabo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment