Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Uko wavumbura ko umusore mukundana ari imanzi


IBIMENYETSO BITATU:

1. Mwegere umusabe kukubwiza ukuri:

Kugira ngo umenye niba umusore mukundana akiri imanzi, wowe mukobwa wamwegera ukamusaba kukubwiza ukuri niba nta mukobwa cyangwa umugore yari yaryamana nawe. Niba koko mukundana by’ukuri azakubwiza ukuri na cyane ko urukundo nyarwo rutubakira ku kinyoma.

2. Uburyo asabana n’ab’igitsinagore:

Abasore bakiri imanzi ntabwo bakunda gusabana cyane n’ab’igitsinagore ndetse n’iyo bahuye bikaba ngombwa ko bahoberana, usanga bene aba basore biba bitabashishikaje cyane kuko usanga bagize ubwoba bagasuhuzanya bakoresheje intoki mu gihe uwari uje kubasuhuza yashakaga ko bahoberana.

3. Ntibakunda abakobwa babasura mu rugo:

Abasore benshi bakunda ko abakobwa babasura mu ngo zabo ariko siko bimeze ku basore bakiri imanzi kuko bo baba badashaka ko abakobwa babasura byongeye kuba baganirira ku buriri n’abakobwa ngo ni ibintu aba basore bagendera kure. Iyo bibayeho wenda batunguwe n’abakunzi babo, bagira isoni nyinshi kugeza aho kuvuga bibananira.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment