Sobanukirwa byimbitse ibijyanye no kunyaza, uko bikorwa, akamaro, n’ibindi wibazaho
.Kunyaza bisobanuye iki?
.Ese kunyaza bikorwa bite?
.Umumaro wo kunyaza
.Ese buri mugore wese ashobora kunyara?
Ibibazo bijyanye no kunyara k’umugore bikomeje kwiyongera aho bamwe bakunze kutubaza uko babigenza kugira ngo banyaze neza abagore babo mu gihe usanga abandi batubaza akamaro ko kunyaza umugore tutibagiwe n’abatubaza niba abagore bose bashobora kunyara.
Kunyaza ni iki ?: Kunyaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ni igihe kigera mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umugore cyangwa umukobwa akavubura amavangingo aza asa narimo agashyuhe akaba aturuka mu myanya ndangagitsina y’umugore. Ibi bikaba bituruka ku kigero cy’ibyishimo umugabo cyangwa umusore babikoranye aba yamugejejeho. Ibi bikaba kandi bizanwa n’uburyo uwo binjiranye mu gikorwa yitwaye muri icyo gikorwa.
Bishatse kuvuga ko ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina bikarangira umukobwa cyangwa umugore mwabikoranye utamunyaje kandi atari uko atanyara ahubwo ari uko utabashije kubikora uko bikwiye ngo umugerere ku ngingo neza.
Ese kunyaza bikorwa bite?
Umugabo cyangwa umusore wifuza kunyaza uwo bari kumwe ni byiza kubanza kumenya ko buri kintu cyose gitegurwa. Ibi bishatse kuvuga ko umugabo agomba kubanza agategura umugore we nk’uko bisanzwe.
Dore uko bikorwa: mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umugabo ntiyinjiza igitsina cye cyose mu cy’umugore ahubwo akigarukiriza ahagana hanze ahakikijwe n’imigoma, nyuma akajya agikoza kuri rugongo amanura yongera azamura adakuraho. Icyo gihe umugore atangira kumva uburyohe budasanzwe, bityo uko umugabo akomeza ni ko umugore akomeza kugira ububobere bwinshi ari na byo biryohera umugabo cyane. Uko umugabo aryoherwa kubera ububobere ni na ko igikorwa kigenda cyoroha kandi n’uburyohe ku mugore bugakomeza kwiyongera.
Biturutse kuri bwa buryohe umugore yumva uko burushaho kugenda bwiyongera ni na ko arushaho kugira amatembabuzi menshi atuma ububobere mu myanya ndangagitsina yiyongera. Ibi rero bikaza gutuma umugore azana amavangingo ashyushye ari byo bita kunyara maze umugore akumva aruhutse, ashize amavunane ari na yo mpamvu bavuga ko bivura umutwe n’umugongo ku mugore ubikorerwa neza kandi inshuro nyinshi.
Ushobora kwibaza uti "ese abagore bose bashobora kunyara?"
Igisubizo ni yego, buri mugore na buri mukobwa wese ashobora kunyara, bitewe n’uburyo wakoresheje ngo anyare kuko umugore ntiyinyaza. Ibi bivuze iki? bivuze ko ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore cyangwa umukobwa ntanyare kandi abikora.
Kunyara k’umugore cyangwa umukobwa biterwa n’uburyo wamuteguyemo n’uburyo wabikozemo.Ku rundi ruhande hari bamwe mu bagore cyangwa abakobwa bijya bigorana ku banyaza. Akenshi ukaba ukunze gusanga biterwa no kuba barakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nke zishoboka.
Icyo ukwiye kumenya ni uko kunyaza umugore cyangwa umukobwa iyo ari ubwa mbere biratinda ndetse bikanasaba umugabo cyangwa umusore imbaraga nyinshi. Ariko uko agenda arushaho kubikorerwa agenda abimenyera, imiyoboro y’amavangingo ikagenda izibuka inamenyera ku buryo bigera n’aho umugore cyangwa umukobwa akora imibonano bisanzwe agahita azana ya mavangingo.
Ikindi ni uko amavangingo ku mugore agenda yiyongera uko umugore anyazwa, bisobanuye ko rwose umugore ashobora kunyazwa bwa mbere bikanga, n’ubwa kabiri bikanga, ubwa gatatu hakazaza amavangingo make cyane, uko akomeza kunyazwa amavangingo akazagenda yiyongera kugeza aho azajya aza byoroshye cyane.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Ese kunyaza bikorwa bite?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment