Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Urwenya: Urwiganwa rurica

by www.igihe.news

Pasiteri yabwirije mu rusengero abantu benshi barafashwa abandi bajya mu mwuka ageze aho ati : Ikintu nemeza ntashidikanya, ni uko imyaka myiza y’ubuzima bwanjye ari iyo namaze ndi mu maboko y’umugore utari uwanjye !. Abakirisitu bari aho bose barumirwa bagwa mu kantu batangira kurebana, no gutokesha satani mu mitima yabo. Nuko hashize akanya yongeraho ngo uwo mugore mvuga ni mama wambyaye ! amashyi ngo kaci kaci, haleruya, ziba nyinshi karahava. Umugabo umwe wari uri muri iryo teraniro, atashye nawe ashaka kuvuga nk’ibyo pasiteri yavuze, yegera umugore we, wari ugiye gusonga ubugari mu gikoni aratangira. Akivuga ko imyaka myiza y’ubuzima bwe ari iyo yamaze mu maboko y’umugore utari uwe, umugore yahise amusukaho ya mazi yari agiye gusongamo ubugari, umugabo yakangukiye kwa muganga barimo kumuvura ubushye kubera urwiganwa.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment