![]() |
Ibimenyetso 7 bigaragaza umugore ko atwite |
1. Kubura imihango
Iyo umugore cyangwa umukobwa asanzwe ajya mu mihango buri kwezi hanyuma akaza kuyitegereza nk’uko bisanzwe akayibura, aba agomba guhita atekereza ko ashobora kuba atwite. Iyo yirengagije agakomeza agategereza agenda abona n’ibindi bimenyetso bimwemeza ko ibyo yaketse ari byo.
2. Kuzinukwa imibonano mpuzabitsina
Iyo umugore amaze iminsi mike asamye ubushake bwo gutera akabariro buragabanuka kuburyo aba yumva atabikeneye na gato kuko gutwita hari icyo bihindura ku mikorere y’imisemburo y’umugore, ariko nyuma birashira akajya yumva ayikeneye ndetse afite ubushake bwinshi kurushaho.
3. Kubabara amabere
Iyo umugore asamye aba ababara amabere nk’uko yababaraga mu gihe cy’imihango kuburyo iyo atabizi neza yibwira ko ari imihango igiye kuza.
4. Guta ibiro no kurwaragurika
Akenshi iyo umugore asamye usanga ubuzima bwe butameze neza, akananuka, akarwaragurika kuburyo buri wese abona ko atari muzima. Ibi bikaba ahanini biterwa n’uko aba ataramenyera ubwo buzima bushya aba atangiye kuko mu mubiri biba byahindutse. Iyo amaze kumenyera yongera gusubirana ubuzima bwiza nibura mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu cyo gutwita, noneho akanabyibuha kurusha uko yahoze mbere.
5. Guhurwa no kurarikira ibiribwa bimwe na bimwe
Mu gihe nibura cy’ibyumweru 12 na14 bya mbere, umugore utwite hari ibiribwa bimwe na bimwe usanga yarazinutswe burundu kuburyo anabibona gusa akumva atameze neza kandi hakaba n’ibindi aba yumva ararikiye kugeza ubwo iyo atabashije kubibona bimunanura kubera imihangayiko. Ibi nta mpamvu igaragara ibitera ariko iyo biri ku rwego rukabije umugore aba agomba kugana abaganga babizobereye bakamugira inama.
6. Kwihagarika kenshi
Umugore utwite mu gihembwe cya mbere aba yumva akeneye kujya kwihagarika buri kanya. Ibi bikaba biterwa n’uko imyanya myibarukiro ye igenda yaguka buhoro buhoro kandi nanone bikanaterwa n’imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri. Umugore utwite aba agomba kujya kuryama yihagaritse.
7. Kugira intege nke
Kugira umunaniro cyangwa intege nke nabyo bibaho cyane ku mugore utwite ariko bigakabya cyane mu gihembwe cya kabiri kuko umugore aba amaze kugira ibiro byinshi kandi hari n’abagore bamwe na bamwe badasinzira neza mu gihe batwite bikabatera guhorana intege nke. Umugore cyangwa umukobwa ushidikanya ku bijyanye no gutwita, ibi nibyo bimenyetso by’ingenzi byakwereka niba utwite.
0 comments:
Post a Comment