Ku bantu benshi cyane ,indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitesha umutwe, zigatera uburibwe , kandi rimwe na rimwe zikaba zanaguhitana. Ufite amakuru ahagije kurizo, akenshi ziririndwa. Ariko, ugomba nanone kuzirikana ibi: Kwifata, kudaca inyuma uwo mwashakanye no gukoresha agakingirizo na none iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mbere y’igihe (yo gushaka), koresha agakingirizo mu kwirinda no kurinda uwo mukorana imibonano mpuzabitsina. Menya ukuri
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni iki? Ni indwara aho agakoko ka virusi, kava k’umuntu umwe kajya k’uwundi binyuze mu guhura kw’ibitsina. Uko guhura muri rusange harimo ukwibitsina, umuntwa, innyo. Zimwe murizo ndwara ziracyira, mugihe izindi- nka Sida zidakira. Hari ubwoko burenga 20 bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Zimwe muzo tumenyereye, harimo imitezi, uburagaza, mburugu. Kubw’ikigo gishinzwe igenzura no kurwanya indwara, abantu banduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bajyera ni bura ku inshuro ebyiri kugeza kuri eshantu kurusha abantu batanduye ariko bashobora niba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Menya ibimenyetso
Ni gute umenya ko wanduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina? Nyuma ya byose, biterwa ni imibonano mpuzabitsina. Bimwe mu bimenyetso biza vuba, twavuga nko kwihagarika bidasanzwe, bibabaza, inkari zitukura cyangwa ibibyimba mu myanya myibarukiro. Ibimenyetso na none biratandukanye ku bagabo n’abagore. Indwara nk’iterwa n’agakoko ka Sida ishobora gufata amezi agera kuri 6 kugira ngo imenyekane. Igihe ubonye bimwe mu bimenyetso, ihutire kujya kwa muganga kandi wirindi indi mibonano mpuzabitsina kugeza igihe uvuriwe.
Kwirinda ni ingenzi
Irinde ingaruka z’imitekerereze, z’umubiri ni z’ubukungu ziterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ukora imibonano mpuzabitsina ikingiye. Ushaka kwirinda ijana kw’ijana? Mwifate mwese mu gukora imibonano mpuzabitsina kugeza aho mwubakiye urwanyu. Ariko igihe kwifata bibananiye, mwirinde mu koresha agakingirizo igihe cyose mukoze imibonano mpuzabitsina, cyane cyane igihe udafite umukunzi umwe gusa. Biragufasha na none kumenya amateka ya mugenzi wawe kubyerekeye imibonano mpuzabitsina. Menya niba ariwe wenyine mukorana imibonano mpuzabitsina, uko ufite abo mukorana imibonano mpuzabitsina benshi ni nako hari amahirwe menshi yo kwandura. Ba maso, menya ingaruka kandi ushire ubuzima bwawe bw’imibonano mpuzabitsina imbere.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Kwifata, kudacana inyuma no gukoresha agakingirizo mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment