http://igitsina.topstories24.com
Mu rwego rwo kwirinda SIDA n’inda zidateganyijwe, abantu benshi bamaze kumenyera ko agakingirizo ari yo ngabo y’umutamenwa, ariko iyo gatengushye kagacika, hakurikiraho kwiheba.
Imibonano mpuzabitsina idakingiye ku batarashakanye ibuza amahoro abayikora, ikabatera kwicuza no kwiheba, nk’uko byemezwa na bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE. Uretse ubwoba no kwiheba kandi, ngo iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina agakingirizo kagacika byabavamo no kwiyahura
Iradukunda Paul yagize ati “ Erega nta kintu gitera ubwoba umuntu nk’iyo yakoze imibonano nta gakingirizo cyangwa kakamucikiraho, nyuma akamenya ko uwo bayikoranye ari umusambanyi cyangwa ko arwaye”.
Musonera Ramazani we avuga ko hari igihe yari agiye kwiyahura nyuma y’uko abahungu bagenzi be bamubwiriye ko umukunzi we ashobora kuba yaravukanye agakoko gatera sida.
Yagize ati “Namaze igihe cy’amezi agera kuri ane nzi ko ndi mu bagenzi ku buryo nashatse no kwiyahura. Maze kwipimisha kubera n’ubwoba nari mfite, naje kumenya ko ari ya magambo y’abasore yo gusebanya”.
Umutoniwase we avuga ko impamvu ya mbere yanga gukora imibonano mpuzabitsina ari uko aba atinya ko n’ako gakingirizo baba bavuga kacika.
Yagize ati “Ubwo se gacitse koko akantera inda cyangwa Sida nabigenza nte uretse kwiyahura, ko no mu rugo ntahatinyuka?”
Mu mibonano idakingiye cyangwa agakingirizo gacitse, abahungu batinya kwandura Sida, naho abakobwa bagatinya gutwara inda banga igisebo mu bandi no kurebwa nabi n’ababyeyi.

0 comments:
Post a Comment