Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Impanuka y'Igitsina muri Uganda: Bishe uruhinja rw’amezi 3 mu gihe bakoraga urukundo


 Uganda : Bishe uruhinja rw’amezi 3 mu gihe bakoraga urukundo   

Polisi yo mu gace ka Gulu muri Uganda yataye muri yombi umusore witwa James Oyira usanzwe atwara moto n’umukobwa w’imyaka 17 bitababaye ngombwa ko amazina ye atangwa kubera ko ataruzuza imyaka 18, aba bakaba bashinjwa urupfu rw’umwana w’umukobwa wari umaze amezi 3 avutse mu gihe bakoraga urukundo.


Nk’uko umuyobozi wa polisi yabitangaje, yavuze ko aba bakwekwa bakomoka mu karere ka Amuru , akaba akomeza avuga ko mu gihe bakoraga urukundo kuri uyu wa gatandatu baje kwegamira urukuta rw’inzu yubakishije ibyatsi barimo maze igisenge kikagwira uruhinja rw’amezi 3 rwari ruryamye muri iyi nzu rugahita rwitaba Imana.

Uyu mwana wapfuye akaba yari azwi ku izina rya Rwotomya akaba umukobwa wa Alfred Nyeko ari nawe wari watije uyu musore n’uyu mukobwa inzu bakoreragamo urukundo.

Polisi ikaba ivuga ko uyu musore n’uyu mukobwa bagiye guhanirwa icyaha yo kwica umwana naho Alfred we akaba agiye guhanirwa kutita ku bintu kuba atababwiye ko hari umwana uryamye mu nzu barimo.

Uyu musore watawe muri yombi Oyira akaba yisobanuye avuga ko kuba uyu mwana yapfuye batabigize mo uruhare kuko ngo kuba igisenge cyaguye batabishakaga, ngo byose byatewe n’uburyo inzu itari ikomeye. Bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Lacor mu gihe iperereza rigikomeza.

Source:Redpepper


www.gituba.org
Kurikira iyi blog kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment