Kuba umugaragu w’igitsina ni indwara iri kugenda isakara mu bantu benshi hirya no hino ku isi. Usanga ibyo biterwa n’icyifuzo cyo kuryoherwa birenze n’ibyishimo bifitanye isano n’igitsina.
Nubwo igenda ikura gahoro gahoro, ivuka umuntu yifuza kuryoherwa n’igitsina, inshuro nyinshi zishoboka mu munsi kandi buri munsi kugeza ubwo ageraho akaba atacyumva uburyohe bw’umunezero ufitanye isano n’igitsina.
Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe no mu byerekeranye n’ibitsina witwa Joelle Mignot,yavuze ko igitsina gishobora kuba nk’ikiyobyabwenge igihe cyose ibitekerezo by’umuntu aricyo birangamiye.
Yakomeje yemeza ko iyo igitsina kimaze gufata umwanya wose w’ibitekerezo byawe ntakindi kiba kikwituriye usibye cyo.
Umuntu amaze kuba imbata y’igitsina, aba yarabaye umugaragu w’ibyuyumviro bye ku buryo ntacyo aba abasha gukora gihabanye n’ibyo yiyumvamo, mbese aba yarabaye nk’ukora buri kimwe kugirango agere ku buryohe bw’igitsina.
Nk’uko inyandiko dukesha urubuga rwa 7sur7. Ibivuga, kuba imbata y’igitsina ngo byaba byica umuntu gahoro gahoro kuko wita cyane ku gitsina ibindi bisigaye byose ukabyima agaciro.
Ni gute wakira iyo ndwara?
Nk’uko Joelle Mignot yakomeje abivuga, umubare munini wabibasirwa no kuba imbata z’igitsina ugizwe n’abagabo gusa ngo birashoboka ko ufite ubwo burwayi yabukira. Impuguke mu byerekeye iby’ubuzima bwo mutwe, abavura indwara zo mu mutwe ndetse no kubiganiraho n’umuntu w’inyangamugayo kandi wizeye byose bishobora kugufasha gukira ukongera ugakunda kandi ukifuza igitsina ku buryo busanzwe nk’ubwabandi bose bazima.
0 comments:
Post a Comment