Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Yaciwe Ibihumbi 900 by'amadolari Kubere Gutera Umugore Imitezi


Umugore w’imyaka 49 ukomoka muri Leta Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze urubanza yarezemo umugabo w’imyaka 69 y’amavuko wamwanduje indwara y’imitezi ubwo baryamanaga ku nshuro ya kane.
Ni byiza gukoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina
Uyu mugabo urukiko rwa Oregon rwamuhanishije kwishyura amande angana n’ibihumbi 900 by’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga arenga miliyoni 540 z’Amafaranga y’u Rwanda), uyu mugore, nyuma y’aho urukiko rugaragarije ko 75% byo kuba uriya mugore yaranduye iyo ndwara byatewe n’uyu mugabo uregwa.
Uyu mugore yatanze ikirengo yabyitondeye cyane kuko yanashyikirije urukiko impapuro zigaragaza ko mbere y’uko akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mugabo yari afite ubuzima buzira umuze.
Uyu mugore yasobanuriye urukiko ko imiti yafashe mu rwego rwo kwivuza imitezi yatumye apfuka imisatsi azana uruhara, ata ibiro, ndetse kandi ko nyuma y’ibi yagize ihungabana rikomeye.

MBESE USHOBORA GUKORESHA AGAKINGIRIZO MU NZOZI
IBIGANIRO KU aGAKINGIRIZO
AGAKINGIRIZO NI AKA KERA CYANE
ISLAM N'AGAKINGIRIZO

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment