Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibya Cancer y'Inkondo y'Umura

 


Cancer ifata umura gute ?

Cancer ngo iragenda ikibasira uturemangingo twari kuziterateranya tugakora nk’uburiri niba ariko nabivuga umwana yari kuzaryamaho igihe umubyeyi amutwite, mbese ari munda, ubwo buriri akaba aribwo mu gifaransa bita endomètre. Iyi endomètre nayo ubwayo rero ikaba iba ikozwe n’uduce dutandukanye tubamo imvubura nyinshi ; les glandes.

Aha nise uburiri, cyangwa se endomètre, ni igice gihidurwa buri kwezi. Uko umugore agiye mu mihango, ubu buriri burasenyuka, hakazirema ubundi mu gihe umubiri uba witegura kwakira umwana. Umwana atabaho, bwa buriri cyangwa se endomètre ikongera igasenyuka mu gihe cy’imihango. Iyo rero umugore asamye, hanyuma wa mura ukakira iryo gi ritinda rikavamo umwana, bwa buriri nabwo bugumaho, cyangwa se endomètre, kuko umugore atongera kujya mu mihango, kugeza igihe azabyarira ndetse akarindira no gukurira umwana. Ibi rero bikomeza gukorwa gutya buri kwezi, kugeza igihe umugore azacurira.

Tugendeye rero kuri iki gice cy’imyanya myibarukiro y’umugore aricyo mura, dusanga umugore ashobora kurwaraho ubwoko bubiri bwa Cancer. Ubwoko bwa mbere, ni iyo cancer ifashe agahu gafubitse imbere mu mura. Icyo gihe iyi cancer bayita cancer de l’Uterus cyangwa se cancer de l’endomètre. Ariko ku bwa kabiri, birashoboka nanone ko cancer ifata mu mikaya igize umura. Icyo gihe iyi cancer bayita sarcome utérin.

Cancer y’umura yandura ite ?

Abahanga bakomeje gukora ubushakashatsi, maze ngo baza gusanga muri iyi minsi iyi cancer isigaye ikunda guterwa ahanini na virus yitwa papillomavirus humains. Francoise Thierry, umushakashatsi muri Institut Pasteur, agaragaza ko izi virus zirimo ibice bibiri. Izifata uruhu, hamwe n’izifata umworohera, muqueuse. Mu gihe zimwe murizo zivurwa zigakira, inyinshi ni izitanga cancer.

Zirikana : Igikomeye cyane ugomba kuzirikana ni uko iyi papillomavirus itera cancer y’umura ngo yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ikindi ni uko ngo abagore basaga 280.000 buri mwaka ku isi baba bapfa bazize iyi cancer y’umura.

Ni abahe bagore bakunda kurwara cancer y’umura ?

Abagore bakunda guhura n’iyi virus cyane, ni abagore bakiri bato, bitewe ni uko usanga aribo bakora imibonano mpuzabitsina cyane. N’abandi bose rero bayikora cyane, nabo baba bugarijwe n’iyi virus ishobora kubanduza cancer y’umura. Abagore 30 % bakiri munsi y’imayaka 30 nibo babonekaho cancer y’umura, mu gihe iyo bamaze kurenga iyi myaka usanga ngo abayandura ari 10% gusa.

Mu myaka itanu umugore atangiye gukora imibonanao mpuzabitsina bwa mbere, aba afite ibyago bigera kuri 60% byo kwandura iyi virus izamutera cancer y’umura niba ativuje, mu gihe hasigara ibyago biri hagati ya 5 n’ 10% gusa byo kwandura, iyo abagore bamaze kurenga imyaka 40.

Mu buzima bw’umugore ku isi rero, ngo usanga buri mugore 1 ku bagore 2 bonyine ngo aba yarahuye n’iyi virus, n’ubwo bwose harimo abagira amahirwe bakivuza bagakira bitarabaviramo cancer.

Uretse rero aba bagore bakunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane baba bashobora kwandura iyi virus yitwa papillomavirus, aba nabo ariko akaba ari abagore bakunda guhinduranya abagabo cyane bakorana nabo imibonano mpuzabitsina, aho usanga umugore aca inyuma umugabo we agahura n’abandi benshi, n’ibindi nk’ibyo ; ngo abandi bagore iba yugarije ni abigeze kurwara zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Herpès na condylome.

Umugore ufite ikibazo cy’uko mu mubiri nta vitamine A afite, nawe ashobora guhura n’iyi cancer y’umura. Ariko ikindi cyiza nakubwira, ni uko ngo abagore bafata ibinini byo kunywa biboneza urubyaro, ngo bo baba bafite amahirwe menshi yo kutandura iyi virus !

Niba iyi virus uko igeze mu mubiri atariko itanga cancer, ni ibiki byaba biyifasha gutanga cancer ?

Nibyo koko uwanduye izi virus wese ntibivuga ko azarwara cancer y’umura byanze bikunze kuko hari izikira zitaravamo cancer uretse ko arizo nke.
Hari ibindi bintu rero byorohereza izi virus iyo zigeze mu mubiri kuzavamo cancer. Bimwe muribyo bikaba kunywa itabi. Ibindi bintu byorohereza izi virus iyo zigeze mu mubiri kuzavamo cancer, ngo biracyakorerwa ubushakashatsi.

Wabwirwa n’iki ko wafashwe na cancer y’umura ?

Iyo umugore agifatwa n’iyi cancer ntabimenya. Muri make nta bimenyetso agaragaza. Ariko uko imyaka igenda iba myinshi umugore ayirwaye, ngo ashobora gutangira kubona ururenda rudasanzwe ruza mu gitsina, cyangwa se n’ibindi bintu byose bidasanzwe bimuvamo, cyangwa se akaba yava bidasanzwe.

Nanone ushobora kubibwirwa n’uko uzana amaraso mu gitsina nyuma yo gukora imibonano. Iki nacyo gishobora kuba ikimenyetso cy’uko umugore, cyane cyane ukiri muto, arwaye cancer y’umura. Naho ku bagore bacuze, kuva nibyo bishobora kuba ikimenyetso cya cancer y’umura.

Ni gute wakwirinda kurwara cancer y’umura ?

N’ubwo bwose kuyirwara ari impanuka, (accident), ariko icyo nakubwira ni uko wirinze gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi, niba wararushinze ukagumana n’umugabo wawe gusa, nabyo byakurinda kuzarwara iyi cancer y’umura ku ruhande rumwe.
Ikindi wakwirinda ni ukunywa itabi, kuko twabonye ko n’iyo ugize ibyago byo gutoragura iyo virus itera iyi cancer, kunywa itabi biyorohereza kuzagutera cancer kandi wenda wari kuyikira itagejeje ahongago.

Ni ryari wajya kwisuzumisha iyi cancer y’umura ?

Iyo kwa muganga bamenye ko urwaye iyi cancer hakiri kare, ngo bituma batangira kuguha imiti yoroheje. Ariko nk’uko nabikubwiye, iyo umugore akiyandura nta kimenyetso na kimwe abona. Niyo mpamvu rero ari iby’ingenzi ko umugore wese cyangwa se n’umukobwa nk’uko mu kinyarwanda tubatandukanya, ni ngombwa ko ngo yajya kwa muganga kwisuzumisha ngo bamurebere ko iyi cancer itaramufata, ibi kandi ngo akabikora nibura buri myaka 2 cyangwa 3.

Kandi rero waba uri umwe mu bakora imibonano n’abagabo benshi batandukanye, unywa itabi cyane se, wowe ugirwa inama yo kujya kuyisuzumisha buri mwaka. Nkwibutse ko uku kwisuzumisha ubikora nta hakurya na hamwe, nta n’ikimenyetso urabona, kuko ibimenyetso nahoze nkubwira bigaragara ari uko cancer imaze gukura, cyangwa se imaze igihe.

Niba cancer idakira, kujya kwisuzumisha kare hari icyo byatanga ?

Buriya, ngo mu bagore bajya kwa muganga nta bimenyetso bafite, bagiye kubaza gusa niba iyo cancer itarabafata, ngo hafi 100% by’abo basangana iyi cancer, mu myaka itanu bafata imiti nyuma yaho barakira, kuberako baba bayivumbuye hakiri kare. Ariko igiteye ubwoba kurushaho, cyakagombye no kugusunikira kujya ujya kwisuzumisha iyi cancer buri myaka ibiri nibura n’ubwo ntaho uba ubabara, ni uko ngo muri ba bandi noneho bajya kwa muganga ari uko batangiye kubona ibimenyetso bakabasangana iyi cancer, ngo nabo hagati ya 40 na 70% byabo bayisanganye, mu myaka itanu nyuma yaho ngo barapfa.


Inama : Niba uri umugore cyangwa umukobwa, ukaba ukunda ubuzima rero, kandi ukaba ukunda kwikingira kuruta kwivuza, nakugira inama yo kujya ujya kwa muganga nibura buri myaka ibiri bakakurebera niba nta cancer y’umura iragufata.source

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment