H.Bangambiki
Gusomana Bishobora Kwanduza Sida
Amakuru dukesha urubuga positive.org avuga ko rimwe na rimwe gusomana byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu kanywa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.
Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago bikomeye mu kurwara SIDA, mu gihe uwo musomana afite agakomere mu kanywa, cyangwa ku rurimi mu gihe umwe mu basomana afite ubwandu bwa SIDA, kuko amatembabuzi yivanga n’amaraso bikaba byakwanduza uwo musomanye.
Center of Disease Control Ikigo cy’Abanyamerika gitangaza ko uburyo umuntu yasomanye n’undi, bushobora gukorwa mu buryo byanduza uwo basomanye.
Gusomana kuje kwiyongera ku zindi nzira zikwirakwiza agakoko gatera SIDA, zirimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’uwanduye hamwe n’umubyeyi wanduza umwana we amubyara cyangwa amwonsa.
- UBUSHAKASHATSI KU GUSOMANA
- UBURYO BUTANDUKANYE BWO GUSOMANA
- UBURYO 6 BWO GUSOMANA UGOMBA KWIRINDA
- INTAMBWE 13 ZO GUSOMANA NEZA
0 comments:
Post a Comment