Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Sobanukirwa n’amadarubindi arinda urumuri

Si byiza kugura amadarubindi wiboneye nk’amwe y’ibikinisho kuko atagira icyo agabanya ku mirasire y’izuba (rayons ultra-violets ) kandi ni ngo mabi kuko akuremamo icyizere cyo kukurinda atari byo.

Nk’uko byanditwe n’urubuga www.optic.com hari lunettes ziba zigenewe abana n’iz’abakuze kuko bose si ko izuba ribagiraho ingaruka kimwe.

Abana ntibaba bari bagira ubwirinzi karemano, n’imboni zabo ntiziba zirinzwe kandi n’ibitsike byabo nta ngufu biba bifite zo kwihanganira urumuri rwinshi nk’urwo abakuze bakwihanganira.

Bityo iyo amaso y’umwana ahuye n’izuba nta bwirinzi bishobora gutera ubuhumyi, kandi uko agenda akura agenda ahura n’izindi ndwara zitandukanye.

Lunettes zigira akamaro bitewe n’ahantu uri. Urugero, hari nk’izikoreshwa muri siporo cyangwa se kuri moto. Cyakora ngo usanga ibishishikaje abakozi bazo ari gukora izijyanye n’igihe kabone n’iyo zaba zitafasha kugabanya urumuri ruturuka ku zuba.

Guhitamo bigomba kujyanirana no kureba izayungurura ya mirasire yangiza amaso kuko bikunze kuba byanditse ku gapapuro kaziherekeza.

Amahame yo mu Burayi ashyira lunettes zirinda izuba mu byiciro bitanu kuva kuri 0-4, bitewe n’uburyo ziyungurura :

-Urwego rwa mbere 0 ruba ruri hasi rukaba rukoreshwa iyo ikirere cyijimye.
-Iyo urumuri rw’izuba ari ruke, icyiciro 1 kiba gihagije
-Iyo hari urumuri ruri mu rugero, icyiciro 2 n’ubwo nta bicu (nuages) biba biri mu kirere.
-Ku musozi, ku mazi (ku nkombe) hakoreshwa icyiciro 3.
-Hanyuma icyiciro 4 cyo kirinda rwa rumuri rudasanzwe nk’ahakonja cyane cyangwa mu nyanja.

Izi lunettes za nyuma ngo ntizemewe kwambarwa mu gihe utwara imodoka cyangwa ikindi kintu gitwarwa.

Amaduka acuruza aya moko y’amadarubindi ari akoreshwa muri siporo cyangwa mu yindi myidagaduro itandukanye arahari nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet, www.destinationsante.com.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment