Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Menya kwita ku ishinya yawe

Ishinya ni akanyama koroshye gatwikiriye amenyo. Kuba ishinya itwikiriye amenyo rero ngo ni ukuvuga ko ifite akamaro kanini cyane ku buzima bw’amenyo, ari nay o mpamvu ikwiriye kwitabwaho kugira ngo iyarinde, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.

Mu gihe urimo koza amenyo cyangwa urimo kurya hanyuma ukava amaraso mu kanwa, ngo ibi akenshi biba biterwa no koza amenyo utabyitayeho cyangwa se utabyitondeye. Aha rero ngo ni bwo usanga ku menyo hafi y’ishinya hatangiye kuza ituntu dusa n’umukara, umuhondo n’ikigina, cyangwa se amenyo yose agahinduka.

Mu gihe ibi rero bigitangira ngo ushobora kubyirinda woza amenyo uko bikwiye ariko ngo mu gihe utabitangiriye hafi, bigusaba kujya kwa muganga w’amenyo.

Nk’uko the new times ibitangaza, ngo iyo byibuze umuntu amaze iminsi igera kuri itatu atoza amenyo, ngo bituma ibyo turya byinjira mu ishinya hanyuma bigatuma ikomereka ku buryo bigera n’aho ishinya igenda igabanuka iva ku menyo igahindura ibara. Ibi rero bigatuma umuntu agera n’aho anuka mu kanwa ku buryo wegera abandi bakaguhunga cyangwa se batanaguhunga ariko ukabona babangamiwe.

Muri iki gihe rero ishinya iba yatangiye kuva ku menyo, ngo ni bwo utangira kumva ubangamiwe n’ibyo uriye. Uku kwangirika kw’ishinya rero ngo ntabwo bigira ingaruka ku menyo gusa kuko ngo bishobora no gutera indwara z’umutima.

Isuku y’ishinya rero ni ingenzi ku buzima bw’amenyo ndetse n’umutima. Mu rwego rwo kurinda ishinya kwangirika, ngo ni byiza kwita cyane ku isuku yo mu kanwa, aho byibuza ngo ugomba koza amenyo kabiri ku munsi kandi wabishobora ukajya kwa muganga w’amenyo buri mezi atandatu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment