Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Kunywa ibinini bya aspirine bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara

Kunywa ikinini cya apirine buri munsi bishobora kugabanya amahirwe yo kurwara kanseri y’amara nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Newcastle bwabigaragaje.

Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo kunywa ibi binini bigabanya nibura 60% by;ibyago byo kwandura kanseri ,by’umwihariko kanseri y’amara.

Ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi bagera kuri 861 babana n’agakoko kazwi ku izina rya Lynch (ububwoko bwa kanseri y’amara umuntu avukana (une forme héréditaire du cancer de l'intestin) ikunze guhitana nibura umuntu umwe ku gihumbi, bwagaragaje ko abantu bafata nibura miliyamagarama 600 z’ibinini bya aspirini, bagabanutseho 44% by’ibyago byo kwandura kanseri umuntu ashobora kwanduzwa n’ababyeyi be (cancer infectieux).

Nk’uko Professeur John Burn wari ukuriye iri tsinda ry’abashakashatsi abivuga, ngo birushaho kuba byiza iyo umuntu afashe ibi binini mu gihe cy’imyaka ibiri kuko bituma noneho ya mahirwe yo kutandura iyi kanseri agera kuri 63%.

John Burn akomeza avuga ko nubwo hari ingaruka ibi binini bishobora kugira ku wabinyweye, ngo bitatuma abantu bafite ibibazo by’abantu bo mu miryuango yabo bahitanywe na kanseri yo mu mara badafata ibi binini mu rwego rwo kwirinda.
Ubu bwoko bwa kanseri yo mu mara bukunze kugaragara mu gihugu cy’ubwongereza aho nibura butri mwaka abantu bagera ku bihumbi mirongo ine (40.000) bafatwa n’iyi kanseri, naho abarenga 16.000 akaba ari bo bahitanwa n’iyi kanseri buri mwaka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment