Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Kugira isuku yo mu kanwa bishobora kurinda umwana indwara y'amenyo

Indwara y’amenyo mu bana ni indwara igenda igabanuka mu bihugu byateye imbere, nyamara irakiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Kuba rero igenda igabanuka akenshi biterwa n’ingamba zafashwe mu kuyikumira.

Iterwa n’iki?

Ubusanzwe mu kanwa hari mikorobe zibamo ntizidutere ibibazo. Ibibazo rero bitangira kuza iyo umuntu atagiriye isuku ihagije akanwa ke. Iyo mu kanwa hasigayemo ibiryo cyane cyane amasukari, mikorobe zirayifashisha mu kwitunga zikayashwanyaguza. Muri uko kuyashwanyaguza zikuramo aside noneho iyo aside ikagenda iyongesha iryinyo buhoro buhoro hanyuma kera kabaye hakazaza umwobo mu ryinyo.

Ese kurwara kw’amenyo ku bana hari ikibazo kinini biteye?

Ushobora kwibaza uti ese umwana aramutse agize amenyo ashiririye hari icyo byamutwara, ko n’ubundi aba agomba kuzavamo?
Iyo iryinyo ryafashwe rigenda rimungwa buhoro buhoro, ku buryo bishobora no kugera ku ishinya bikaba byatera umwana ikibyimba cyo mu ishinya. Ntibiba bigarukiye aho kandi. Kurwara kw’amenyo akiri mato bishobora kuzagira ingaruka mu kumera kw’amenyo y’ubukuru.

Twakwirinda dute amenyo y’abana bacu?

• Amazi arimo umunyu ngugu wa furiwore: Mu bihugu byateye imbere usanga amazi bavoma muri za robine zabo aba yongerewemo uyu munyu ngugu, ariko iyo atabonetse hari ibiryo bimwe na bimwe dushobora gusangamo uyu munyu ngugu. Ibyo ni nk’icyayi n’indimu.

• Isuku yo mu kanwa: gufasha abana koza amenyo byibura rimwe ku munsi dukoresha umuti w’amenyo ufite umunyungugu wa furiwore.

Hifashishijwe: Nelson Textbook of pediatrics: 18th edition, 2007, KLIEGMAN BEHRMAN -JENSON STANTON.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment