Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Kubyimba ishinya y’amenyo

Kubyimba ishinya y’amenyo ngo bya ba ari ikimenyetso kigaragaza izinndi ndwara zitari iz’amenyo gusa ahubwo n’izindi zirimo kanseri y’amaraso zitera kubyimba ishinya. Uku kubyimba ishinya bigaragazwa no kubyimba bikabije kw’ishinya bituma umuntu atabasha kuvuga, guhekenya cyangwa kurya ndetse akagira impumuro mbi mu kanwa.

Twifashishije urubuga rwa internet www.rightdiagnosis.com/gum_hypertrophy aho bavuga ko

kubyimba ishinya bishobora guterwa n’udukoko duto bita mikorobe dufata ku menyo ndetse no ku ishinya, tukahangiza cyane, bigatuma habyimba. Ibi ngo ahanini bituruka ku isuku nke umuntu agirira amenyo.

Indwara z’amenyo zitandukanye na zo ziri mu bitera ishinya kubyimba

Imiti imwe n’imwe yo kwa muganga nka phenytoin ikoreshwa mu kuvura igicuri ndetse na nifedipine ihabwa abafite umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) ndetse n’ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, igihe umuntu yafashe byinshi birenze ibyo yategetswe na muganga, na byo biri mu bitera kubyimba kw’ishinya.

Kanzeri y’amaraso na yo iri mu bitera ishinya kubyimba, ahanini bitewe n’uko uturemangingo tw’iyi kanseri (globules blancs) dukorwa ari twinshi cyane ku buryo bituma dutangira kujya kwiteka (depositon) mu ishinya.

Mu bindi harimo indwara zihariye zifata ishinya nka gingivite, gangliosidosis, infantile sialic acid storage disease na virus itera SIDA.

Kubura vitamin C na byo ni bimwe mu bitera kubyimba ishinya. Ku bagore batwite na bo bashobora guhura n’iki kibazo, ahanini biturutse ku mihindagurukire y’imisemburo mu mubiri wabo mu gihe batwite.

Muri rusange twavuga ko kugira isuku y’amenyo ari ngombwa kuko biturinda indwara nyinshi zirmo uku kubyimba ishinya, kugira impumuro mbi cyangwa umwuka mubi uva mu kanwa ndetse ‘ indwara z’umutima.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment