Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Isuku y'amenyo ireba buri wese

Kugirira isuku amenyo yacu ntibisaba ko umuntu aba ari umwana cyangwa se akuze ahubwo ni inshingano za buri wese kugira ngo tujye tunabasha guseka tutifashe ku munwa kubera isuku nke iri mu kanwa kacu, kuko burya iyo amenyo afite isuku nke biba intandaro y’izindi ndwara umuntu ashobora kurwara.

Abantu benshi, cyane cyane abo mu duce tw’icyaro ntabwo bakunda kwita ku isuku y’amenyo aho abantu bavuga ko akenshi umuntu aseka bakabura ibara ry’amenyo mu gihe basanzwe bamenyereye ko amenyo mazima yakagombye kuba afite ibara ryera. Kwita ku isuku yo mu kanwa rero bishatse kuvuga ku kwita ku isuku y’amenyo by’umwihariko kuko iyo amenyo afite umwanda bishobora guteza izindi ndwara ziwushamikiyeho.

Bimwe mu bintu turya cyangwa se tunywa bya buri munsi bishobora gutuma tugira ibibazo bikomeye by’amenyo, muri ibyo harimo nk’ibiribwa bibonekamo amasukari menshi, imiti imwe n’imwe, itabi, ibinyobwa birimo alcool y’umurengera, ibi byose bikaba biri mu bigabanya ubwirinzi bw’amenyo. Ibi kandi bikaba byayatera indwara zitandukanye harimo n’izikomeye cyane nko kuvunguka amenyo cyangwa se rimwe na rimwe ugasanga umuntu afite amenyo adakomeye ku buryo rimwe na rimwe binaba ngombwa ko bayakura cyangwa se bakayashyiraho utwuma tuyafasha gukomera.

Ubundi muri rusange mu rwego rwo kwita ku isuku yo mu kanwa, cyane cyane amenyo, umuntu agomba koza amenyo byibura 3 ku munsi akoresheje uburoso bumeze neza ndetse n’umuti wagenewe koza amenyo. Uburoso ukoresha bugomba kuba butavunguka kugira ngo utaba wamira tumwe mu bigize uburoso kuko bishobora na byo ubwabyo kugutera izindi ndwara.

Ku bijyanye n’igihe cyo koza amenyo rero, umuntu ategetswe byibura koza amenyo mu gitondo abyutse, nyuma yo gufata ifunguro rya ku manywa ndetse na nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba, nk'uko tubikesha sante-medecine.net.

Mu nkuru zacu z’ubutaha tuzabacukumburira zimwe mu ndwara zifata amenyo ndetse n’uburyo zivurwa. Birasaba uruhare rwa buri wese rero kugira ngo indwara zandurira mu kanwa zibashe guhashywa burundu, aha tunita no kuyoza uko bikwiye hakoreshwa uburyo bubereye kandi buyarinda kwangirika.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment