Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Ishaza (cataract), indwara y’amaso ya mbere ihumisha abantu benshi ku isi

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza kandi umubare munini uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ishaza ni indwara kandi yibasira ingeri zose z’abantu ariko ikaba igaragara cyane ku bageze mu zabukuru, mu myaka iri hejuru ya 45.

Iyi ndwara iterwa n’imihindagurikire y’imikorere y’umubiri (degeneration) bitewe n’ubusaza, diyabete cyangwa ikindi kintu cyakomeretsa ijisho gikubitiye inyuma, n’uburwayi bufata akagingo gato (Lens) kari mu jisho imbere ubusanzwe kabonerana kakagira ibara (umweru cyangwa irindi). Ibyo bituma urumuri rutagera mu ndiba y’ijisho, bityo umuntu ntabe akibona.

Indwara y’ishaza igaragazwa n’uko umuntu afatwa abona ibihu imbere ye bikazagenda byiyongera uko iminsi ihita kugeza ku guhuma. Akenshi iyo witegereje mu maso h’umuntu ufite ishaza, ubona akantu k’umweru hagati mu mboni. Nubwo ubu burwayi buhumisha benshi uko bwije n’uko bukeye, ni uburwayi buvurwa.

Uburyo bumwe bwo kuvura iyi ndwara ni ukoza ijisho nk’uko bamwe babyita ari na ko kuribaga rikozwa hagashyirwamo n’agasimburangingo gatuma umuntu abona neza (Small incision cataract surgery+IOL). Ibi bikaba bikorwa gusa iyo ishaza rigejeje igihe cyo kubagwa. Hari benshi bavuga kandi bazi ko ijisho iyo rigiye kozwa rikurwamo rikaza kongera gusubizwamo, ariko ibi si byo kuko ijisho rifatanye n’ubwonko; rero birekuranye nta kundi byafatanywa.

Iyi ndwara nta buryo yakwirindwa kuko akenshi bituruka ku mihindagurikire y’umubiri keretse ku barwayi ba diyabete basabwa guhora bakurikiza inama za muganga, ikindi ni ukwirinda ibintu byose byakubita ijisho no kurikomeretsa.

Mu gihe ritavuwe hakiri kare, ishaza ryateza ibindi bibazo birimo indwara y’umurego ukabije mu jisho (Glaucoma) itera ubuhumyi butavurwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment