Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Indyo Ikwiriye Umugore Utwite

-Amagi atogosheje (niba atarya inyama)
-Igitoki
-Imboga rwatsi
-Ibishyimbo
-Amafi
-Foromage
-Ibyo kurya bikarangishije amavuta akomoka ku bihingwa nka soya,ubunyobwa n’ibindi,ngo nabyo ni byiza kuruta ibyaba bikarangisije akomoka ku matungo,nk’ay’inka.

Ku bijyanye n’imbuto,ngo ashobora gufata izo yumva ashaka,ariko ngo aramutse afashe izi zikurikira,birushaho kuba byiza kuko zifasha n’umwana mu nda.Izo ni:

-Imineke
-Ibinyomoro
-Amatunda
-Avoka

Ibinyobwa yakagombye gufata,ngo icyibanze ni:

-Amazi menshi kandi asukuye kuva ku birahuri 6 kugeza ku 8 ku munsi.
-Amata
-Yawurute(yoghourt)
-Umutobe w’amacunga(orange juice)
-Icyayi gikomoka ku bimera(guhita tea bag ikora icyayi ubwiwe na muganga ugukurikirana)

Muri ibyo byo kurya n’ibyo kunywa byavuzwe,byinshi bibonekamo calcium na folic acid,bifite akamaro mu kubaka ubwonko bw’umwana.Aha ngo amata n’inyama bikozwe muri soya,bibonekamo iyi folic acid.Ibinyobwa bisindisha n’ikawa ngo ni ibyo kwirindwa cyane,kuko bishobora kumerera nabi umwana.
Ni byiza ko umubyeyi utwite amenya ko iyo arya aba arira babiri,ni ukuvuga we n’umwana atwite.Niyo mpamvu umubyeyi yakagombye gufata indyo yuzuye,n’ibinyobwa bitagiran ingaruka zitari nziza ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite,kuko uburyo umwana nyina yamutwitiyemo,ari bwo butuma avuka ari uyu n’uyu,akaba yavuka ari umuhanga cyangwa umuswa mun ishuri n’ibindi.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment