Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Indwara y’ishaza (cataracte) iravurwa igakira

Indwara y’ishaza ni indwara irangwa no kutabona neza, umuntu uyirwaye iyo arimo areba ikintu aba abona kirimo ibihu ndetse n’urumuri rwinshi, ibi bikamubuza kureba neza. Iyi ndwara ikaba yibasira 20% by’abantu barenze ikigero cy’imyaka 65, ikaba ifata 60% by’abarenze imyaka 85.

Iyi ndwara iri mu zigenda zibasira abantu benshi muri iyi minsi, ibimenyetso byayo bikaba byigaragaza akenshi uko imyaka igenda yiyongera, bikaba bikunda kugaragara rero cyane kuva ku myaka 60 kuzamura ariko ibi ntibivuze ko udashobora kubona umuntu ufite mu myaka 40 cyangwa 50 arwaye iyi ndwara y’amaso.

Bimwe bu bitera iyi ndwara rero nk’uko tubikesha urubuga opc.asso.fr, ni ugusaza kw’imiterere y’umubiri, kujya kenshi ku mirasire ikaze y’izuba yitwa Ultra-Violet-B, ingaruka z’itabi, indwara ya diyabeti, kunywa alcool irenze urugero ndetse n’imirire mibi.

Uburyo iyi ndwara ivurwamo rero ni ukujya ku muganga w’amaso (ophtalmologiste), ubundi bayivura babaga igice gifite ikibazo bakagisimbuza akandi gace k’agakorano (artificielle). Iki gikorwa kikaba gikorwa umurwayi yatewe ikinya mu gice cy’ijisho kandi ntibisaba ko umuntu amara igihe kinini mu bitaro. Iki gikorwa kandi kikaba kiri mu bimara igihe gito kandi gikozwe neza kuko ku munsi ukurikira nyuma y’iri bagwa, umuntu aba abasha kureba neza kandi ngo nta nubwo bihenda cyane.

Iyi ndwara iri mu zitera ubuhumyi cyane cyane ku bantu baba mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Muri iki gihe rero mu Rwanda na ho iyi ndwara yarahagurukiwe kuko no mu bitaro bya Kabgayi hajya habaho igihe abaganga b’inzobere baza kuvura abarwaye iyi ndwara, cyane cyane ko no mu ntego z’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (OMS) harimo no guhugura abaganga benshi kugira ngo iyi ndwara y’ishaza ibashe gucika burundu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment