Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Imboni y’ijisho (cornea), kimwe mu bice by’umubiri bishobora gutangwa kwa muganga

Nk’uko bizwi, imboni ni agace k’imbere kabonerana ku jisho gatwikira ibindi bice by’imbere mu jisho, kakanafasha urumuri kwinjira mu jisho no kurugeza mu ndiba yaryo ahabugenewe (macula). Ni igice kandi buri muntu arinda kurenza ibindi byose ku mubiri bishingiye ku kuntu humva cyane (sensory nerve endings) bitewe n’uko haremwe.

Imboni kandi ni urugingo rutagira amaraso, bityo rukaba rugaburirwa n’amarira ndetse n’andi matembabuzi ari mu jisho imbere. Ibi biterwa n’uko amaraso aramutse agezemo urumuri ntirwaba rugitambutse, bityo umuntu ntabone kuko burya tubona urumuri hanyuma ubwonko bugakuramo ishusho. Uru rugingo rero rushobora kurwara cyangwa rugakomereka, bityo rukazana inkovu izabuza urumuri gutambuka, nuko umuntu akaba yahuma ubutavurwa kuko inkovu ntivurwa. Akenshi, iyo nkovu iba isa n’umweru.

Ubushakashatsi bwaje kwerekana ko uru rugingo ari rumwe mu ngingo zihererekanywa bigashoboka nta ngorane zabaho, umuntu akaba yayiha undi iyo amaze kuva mu mubiri bitarenze amasaha 24 igakurwa ku jisho ry’uwapfuye. Ibi bikaba bishoboka bitewe n’uko nta maraso agera mu mboni. Ahandi, umuntu mbere yo gupfa abishatse yatanga urugingo rwe rukabikwa ahabugenewe rukazahabwa undi wahumye ugikeneye kubaho no kureba.

Nk’uko tubikesha Lt. Col. Dr John Nkurikiye, inzobere u Rwanda rufite mu by’imboni, atubwira ko bishoboka kandi ko hari benshi bahumuka kubera izo mboni z’abandi ziva hanze.

Dukurikije rero ibibazo inshuti yacu y’umusomyi yatubajije, birashoboka guhabwa imboni ariko biba gusa iyo wahumye kuko imboni yawe iba itakibonerana naho ufite ibindi bibazo cyangwa ubundi burwayi bwaguhumishije, guhabwa imboni nta cyo byakumarira. Ikindi ni uko bitatuma utongera kurwara amaso kuko ni urugingo uba uhawe rushya, si umuti baba baguhaye ngo ubane na wo. Ushobora kuyarwara nk’uko bisanzwe nk’undi wese warwara amaso; tukanabibutsa ko imboni itangwa n’umuntu akiriho ikazakurwa ku jisho (ikatwa n’utwuma twabugenewe) yapfuye ikabikwa mu byuma byabugenewe.

Iyo umuntu yahumye kubera ubundi burwayi, imboni ibonerana kandi igiteye neza (normal) ntabwo kuyihindura byatuma ukira bwa burwayi bwaguhumishije. Ni ahacu rero ho kwirinda ikintu cyose cyatuma imboni yangirika harimo ibintu byajomba mu jisho, guhondagura ibintu bitandukanye udatwikiriye amaso ukoresheje amadarubindi yabugenewe (lunette de protection), ukirinda ubushye n’ikindi kintu cyose cyabangamira ijisho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment