Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Gukuna Bisigaye Bikorerwa Murwiyuhagiriro

Mu Rwanda rwo hambere abakobwa bagiraga umuhango bitaga gukuna aho bakururaga imishino ikaba miremire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye ingo dore ko iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire.

Iyo umukobwa cyangwa umugore yabaga atarakunnye bikamenyekana yatangiraga kwitwa amazina atandukanye nk’ikimara kimara inka n’imiryango, umupfu, nyirakirimubusa, akeso karangaye n’andi nk’uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabyanditse mu gitabo yise imihango imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda.

Uyu mwanditsi avuga ko abanyarwanda bari bafite imyumvire ko iyo umukobwa yabaga atarakunnye atanyuraga umugabo n’ubwo iki gitekerezo batakivugaho rumwe n’abazobereye mu by’ibitsina bavuga ko kuryoherwa n’imibonano akenshi biva mu mutwe (effet psycologique.)

Bigirumwami avuga ko umuhango wo gukuna wakorwaga n’umukobwa w’umwangavu(hagati y’imyaka 10 na 13) akawufashwamo n’abandi bakobwa bamuruta mu myaka bakunnye, abishishikarijwe na nyina , nyina wabo cyangwa nyirasenge; aba ngo bakaba barahatiraga abangavu gukurikira abandi bakobwa mu rubohero kuko ngo ariho uwo muhango wakorerwaga akenshi.

Muri iki gihe iyo uganiriye n’abagore batandukanye babyiruye inkumi bakubwira ko uwo muhango batajya bawuganiriza abakobwa babo ndetse bamwe ugasanga banavuga ko byabatera isoni cyangwa nta mwanya babibonera kubera imirimo yindi.

Mukatabu Claudine, umubyeyi w’ abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu avuga ko adateze kubiganiriza umukobwa we ufite imyaka cumi n’irindwi, kuko ngo aba ahugiye mu mirimo ituma atabona uwo mwanya.

Uyu mubyeyi avuga kandi ko n’ubwo yaba afite umwanya uhagije atabimuganiriza kuko ngo nawe nta wabimubwirije.

Ati:”Njyewe ko ntawabinyigishije se! Nawe azabyumvane abandi”

Kimwe n’uyu mubyeyi abandi batandukanye nabo usanga batemera kuba bahugura abakobwa babo ngo bagire amakuru afatika ku muhango wo gukuna.

Ugendeye ku byo bamwe mu babyeyi bavuga ko badashobora kuganiriza abana babo kuri uyu muhango ushobora kuvuga ko umuco wo gukuna waba waracitse mu bakobwa kuri iki gihe kuko n’imbohero zitagikunze kuboneka henshi.

Nyamara iyo uganiriye na bamwe mu bakobwa batarengeje imyaka 25 y’amavuko usanga bakubwira ko bakunnye, gusa bagasobanura ko babyumviye ku misozi bavukaho cyangwa mu mashuri yisumbuye.

Murakagwira Claudine w’imyaka 21 y’amavuko avuga ko yakunnye afite imyaka 14 abitewe no kuba yarahengereje bakuru be bakunaga nijoro bihishe mu nzu abandi bantu bose basinziriye.

Uyu mwari avuga ko nyuma yo guhengeza bakuru be nawe yatangiye kujya abigana nawe yiherereye mu rwogero akagerageza kwigana ibyo yabonaga bakora kugera igihe bimuyobeye maze asaba mukuru we kumusobanurira byimazeyo uko bikorwa nyuma nawe ngo arirwariza atazi n’ingaruka byamuzanira.

Ati:”Nabikoze kuko nabonye bakuru banjye babikora ariko nta kindi kintu na gito nari mbiziho”

Uretse uyu mwari wakunnye atazi icyo bizamumarira, abandi bakobwa bavuga ko bakunnye babibwiwe na bagenzi babo b’abakobwa babaruta.

Uwingabire w’imyaka 20 avuga ko igitekerezo cyo gukuna cyamujemo afite imyaka 17 biturutse ku mukobwa bari baturanye wamubwiraga ko nta mugore ushaka umugabo atarakunnye. Uwo mukobwa yaje kumubera mwarimu kugeza abimenye nawe akajya yiherera mu rwogero agakuna.

Ati:”Yambwiraga ko bituma umubyeyi abyara neza kandi bikambika umukobwa”.

Uwingabire avuga ko nta muntu wo mu muryango we wabimuganirije kandi ko nta n’umuntu mu muryango we wigeze amenya ko yakunnye.

Mukarubuga ubu uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko avuka ko yatangiye gukuna ageze mu mashuri yisumbuye abitewe n’uko ngo yajyanaga n’abandi gukaraba akabona ngo badateye kimwe ndetse n’abandi bakamuseka bamubaza aho yarerewe.

Uyu mukobwa avuga ko ibyo byamuteye ipfunnwe agahitamo gukora uyu muhango kugira ngo abashe gusa n’abandi bakobwa. Bamwe mu nkoramutima ze ngo biyemeje kujya bamukunisha biherereye bageze aho baryama, nyuma nawe akajya ashyiraho ake mu gihe cy’ibiruhuko, ari mu rwogero cyangwa mu cyumba cye.

Mukarubuga avuga ko atari azi icyo gukuna ari cyo kandi ko nta n’umuntu yari yarigeze abyumvana kuko ngo ababyeyi be bapfuye akiri muto ku buryo akeka ko wenda iyo baba bakiriho bari kubimuganirizaho.

Ku myaka ye 16, Mukarubuga niho yafashe icyemezo cyo gukuna ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye n’ubwo bwose bagenzi be bamubwiraga ko kuba atangiye gukuna akuze kandi yaragiye mu mihango bizamubabaza. Gusa uyu mwari nawe avuga ko byamubazaga agitangira cyane cyane mu gihe cyo kwihagarika n’ubwo ngo nyuma yaje kubimenyera.

Mukarubuga yongeraho kandi ko abandi bakobwa nabo bamubwiraga ko nta munyarwandakazi udakuna.

Ati:”Bavugaga ko mu Rwanda umukobwa wese agomba gukurikiza uwo muco, wari umuco w’abakurambere”

‘Gukuna biracyakorwa’

Abahanga mu bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko uyu muhango utaracika kandi ko ababyeyi bakagombye kujya babiganiriza abana babo batagamije kubashishikariza gukuna ahubwo bagamije kubaha amakuru kuri uwo muhango.

Emma Claudine, umunyamakuru kuri Radio Salus akaba anakurikiranira hafi ubuzima bw’imyororokere, avuga ko ababyeyi bakagombye kubiganiriza abana kuko ngo iyo batabikoze bitabuza abana kuba babyumva ahandi bikaba byanatuma babigiraho amakuru rimwe na rimwe afuditse.

Ati:”Ushobora kuba wowe nk’umubyeyi wumva ko gukuna atari byiza ariko umwana wawe ntube waramubwiye ko ari bibi akazabikora. Nibaza ko icyo gihe nk’umubyeyi utazaba ukunze umwana kuko watumye akora ibintu wumvaga ko atari byiza.”

Emma-Claudine avuga ko niba gukuna kuri iki gihe abantu batabyumva kimwe byaba byiza umubyeyi abiganirije umwana akurikije imyumvire afite kuri uyu muhango kuko ngo wabimubwira utabimubwira atabura kubyumva kandi wenda akabyumva nabi.

Uyu munyamakuru avuga ko ibi byagerwaho igihe ababyeyi bagira inshuti abana babo bakagabanya igitsure ku bana kuko ngo byanatuma bajya impaka mu gufata ibyemezo bitandukanye mu buzima bw’abana n’icyo gukuna cyangwa kudakuna kirimo.

Umuco wo gukuna ukorwa mu Rwanda kuva na kera ujya kugirana isano n’indi mico gakondo ikorerwa ku gitsina gore hamwe na hamwe ku isi nko gukata rugongo(excision).

Icyo iyi mico yombi ihuriyeho ni uko abayikora bavuga ko iba igamije gutegura umukobwa kuzaba umugore ubereye urugo.

Gusa, iyi mico yombi itandukanye mu buryo ikorwa. Gukuna ni umuhango ukorwa hagamijwe ko imishino iba miremire, ababikora bakavuga ko byongera uburyohe igihe cy’imibonano mpuzabitsina (n’ubwo impuguke zivuga ko ibi atari byo) mu gihe gukata rugongo (excision) byo ngo bikorwa mu rwego rwo kurinda abakobwa kurarikira imibonano mpuzabitsina.

Umuhango wo guca rugongo ntumenyerewe mu muco gakondo w’abanyarwanda, ariko wiganje mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara nka Kameroni na Gineya.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment