Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Bimwe mu binyobwa n’ibiribwa dufata byangiza amenyo

Isuku y’amenyo ni ngombwa mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi kuko n’iyo ugiye kureba isuku y’umuntu uhera ku menyo. Nk’uko tubizi umuntu agomba byibura koza amenyo inshuro eshatu ku munsi, akoresheje uburoso bwoza amenyo n’umuti wabugenewe w’amenyo.

Nyuma y’uko inzobere mu buvuzi bw’amanyo zigaragaje ko mu binyobwa tunywa harimo ibitera uburwayi bw’amenyo, bahisemo kubimenyesha abantu nubwo bitoroshye kubireka, ariko bikaba byiza abantu bagabanije urugero babifataho.

Urugero rw’ikinyobwa cyangiza amenyo twavuga nka soda (fanta). Iki kinyobwa gifite igipimo cya acide gikabije ku buryo guhora kinyobwa giteza ibibazo ku menyo. Ibara iryo ari ryo ryose, uburyohe ubwo aribwo bwose, ubwoko ubwo ari bwo bwose bupfa kuba ari ubwa soda (fanta) ngo burangiza.

Ibinyobwa bitera ingufu na byo ngo byangiza amenyo cyane cyane nk’ibinyobwa bikunze gufatwa n’abakinnyi, ibi binyobwa rero ngo bitera ibibazo ku menyo kuko ngo biba byifitemo isukari nyinshi ndetse na acide bita ascorbique; iyi ikunda gukenerwa n’abakinnyi biyongerera umwuka cyangwa imbaraga. Ubushakashatsi bwakozwe na Professeur Mark Wolff, inzobere mu by’ubuzima, bwasanze ngo gufata ibinyobwa nk’ibi mu gihe cy’imyaka cumi n’ine bitera iyangirika ry’amenyo nko kubora no guhongoka.

Ibindi ni nka bombo zisharira. Izi bombo zikorerwa mu nganda ngo iyo uzishyize mu kanwa wumva zisharira cyangwa ziryana nk’urusenda. Izi bombo rero ngo usanga zikundwa n’abakuru n’abana, ariko n’ubwo zikundwa ngo zifite acide igera aho iryana ku rurimi nk’urusenda burya ngo n’amenyo kuyangiza ni nk’ako kanya.

Twavuga na none nk’umutobe w’indimu, uwa pome, uwa pampure mousse, n’uwa agirime. Nubwo tutakwiyibagiza ko imitobe y’imbuto zinyuranye ari ingirakamaro ku mirire ku buryo itarekwa burundu, ariko na bwo umuntu akamenya uburyo bwo kuyifata atayifashe nk’uko afata amazi ahubwo akayifata ku rugero rudakabije kugira ngo itamuboreza amenyo. Icyiza rero ni ukunywa imitobe y’imbuto zifitemo calcium usanga ikunda kuboneka ku masoko bitagoranye.

Umutobe wa agirime na wo wangiza amenyo kandi n’imbuto ubwazo zirayangiza. Icunga, indimu, n’izindi mbuto zifitemo acide iyo zifashwe ku buryo bukabije, zifashwe nk’amafunguro asanzwe ngo zangiza amenyo. Ni yo mpamvu rero ngo kugira ngo umuntu yirinde ayo ma acide yonyine mu kanwa yagombye gufatanya n’ibyo kurya bindi ndetse ngo bigashyiranwa mu kanwa.

Vinegire na yo ngo si shyashya, ngo nubwo ikunze gukoreshwa cyane mu gutegura ibiribwa bifatwa bidatetse nka salade cyangwa ngo bamwe bakanayirenza ku mafunguro, aha rero ngo n’ukubirinda abana cyane ko amenyo yabo aba atari yakomera.

Tubikesha : www.salonmasante.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment