Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Mbese Gusiramurwa Birinda Sida

Mu Rwanda abagabo bari gushishikarizwa kwisiramuza (gukebwa) mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa SIDA. Gukebwa bikaba byaremejwe n’abahanga benshi cyane ko birinda kuba umuntu yakwandura ubwandu bwa virusi itera SIDA kugeza ku kigero cya 44%.

Ikintu gitangaje kandi benshi batari bazi ni uko mu bihugu bimwe na bimwe bigaragara ko abagabo basiramuye aribo bibasiwe n’icyorezo cya SIDA kurusha abadasiramuye. Mu bihugu nka Lesotho, Malawi, Tanzania, Swaziland ngo nibyo bifite iki kibazo cy’aho abagabo benshi mu bafite ubwandu bwa SIDA ari abasiramuye no mu Rwanda abagabo basiramuye nibo bibasiwe na SIDA kurusha abadasiramuye.

Ibi se byaba byemeza ko gusiramura bituma abantu bandura SIDA kurushaho ?

Ikigaragara muri iyi mibare ni uko umuti nyawo wo kwirinda SIDA atari ugusiramurwa ahubwo ari ukwifata.

Na none kandi biragaragara ko muri ibi bihugu aba bagabo baba bariraye bagakabya ngo ni uko basiramuye kandi nyamara gusiramura bidakuraho burundu kuba umuntu yakwandura virusi itera SIDA.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment