Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Perezida Magufuli yariye ikigori cyokeje yahawe n'umuturage ari mu rugendo rw'akazi

Perezida Magufuli ukunzwe muri Tanzania,yahawe iki kigori ari mu rugendo rwerekeza muri Dodoma.

Perezida Magufuli yariye ikigori cyokeje yahawe n'umuturage ari mu rugendo rw'akazi
Perezida Magufuli yariye ikigori cyokeje yahawe n'umuturage ari mu rugendo rw'akazi


Dr. Pombe Magufuli yahagaze mu nzira asuhuza abacuruzi baciriritse bo mu gace ka Dumila mu Karere ka Mvomelo mu Ntara ya Morogoro aribwo umwe yavuye mu bandi amuzanira ikigori yari amaze kotsa,nawe ntiyazuyaza arakirya.

Perezida Magufuli yasezeranyije aba bacuruzi bamuzimaniye kubaha miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania azakoreshwa mu kuvugurura ahantu bakorera hakaba hanini kurushaho.

Perezida Magufuli yemereye bariya baturage ba Dumila, kwagura umuhanda wabo dore ko ari wo werekeza Dodoma. Yahise akomeza urugendo rwe aho yari avuye i Dar Es Salaam agana Dodoma.

Soma Inkuru Yose ...

Shinkolobwe: Ikirombe cyo muri RD Congo cyacukuwemo uranium yavuyemo ibisasu kirimbuzi byarekuriwe ku mijyi ya Nagasaki na Hiroshima

  

tariki 06 z'ukwezi kwa munani, inzogera ziraza kuvuzwa muri Hiroshima mu Buyapani bibuka imyaka 75 ishize igisasu kirimbuzi kibaguyeho.
Uruhare rwa DR Congo mu gucura ibisasu kirimbuzi byarekuriwe ku mijyi ya Nagasaki na Hiroshima rwagizwe ibanga imyaka myinshi cyane, ariko ingaruka z'uruhare rwayo n'uyu munsi aho zarekuriwe baracyazumva.

"Ijambo Shinkolobwe rinyuzuza umubabaro n'agahinda," - biravugwa na Susan Williams, umunyamategeko wo muri Institute of Commonwealth Studies mu Bwongereza.

Yongeraho ati: "Ntabwo ari ijambo rishimishije, ni ijambo mpuza n'umubabaro utavugwa n'agahinda".

Si benshi bazi Shinkolobwe aho ari ho. Ariko iki ni ikirombe gito kiri mu majyepfo y'intara ya Katanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyagize uruhare muri kimwe mu bikorwa bikabije ubugome no kwica byabayeho mu mateka.

Soma Inkuru Yose ...

Michelle Obama yavuze ko afite uburwayi "bw'agahinda gakabije bwo ku cyiciro cyo hasi" kubera iki cyorezo, akarengane gashingiye ku ivanguramoko "n'uburyarya" bw'ubutegetsi bwa Trump. Avuga ko kubasha kugenzura "imbamutima" bisaba "kwimenya ubwawe" no kumenya "ibintu bigutera kwishima". Madamu Obama avuga ko bitandukanye na mbere, ubu amaze igihe agorwa no gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho ndetse no gusinzira. Ati: "Nkanguka hagati mu ijoro kubera ko hari ikintu kimpangayikishije cyangwa numva ndemerewe". Yavuze ibi mu gice cya kabiri cy'ibiganiro bye ashyira kuri podcast, aho yariho aganira n'umunyamakuru Michele Norris wo muri Amerika. Yongeraho ati: "Ibi ntabwo ari ibihe bishimishije mu ntekerezo, ndabizi neza ko ndi kurwana n'agahinda gakabije ko ku cyiciro cyo hasi. "Bidatewe gusa no kuguma mu rugo, kubera n'akaga k'ivanguramoko, no kubona umunsi ku wundi ubu butegetsi, bufite uburyarya buteye umujinya." Madamu Obama yavuze kandi ko biteye agahinda kuba "tubyukira ku nkuru y'umugabo w'umwirabura cyangwa umwirabura, wambuwe agaciro, wababajwe, wishwe, cyangwa wabeshyewe ikintu runaka".

Michelle Obama yavuze ko afite uburwayi "bw'agahinda gakabije bwo ku cyiciro cyo hasi" kubera iki cyorezo, akarengane gashingiye ku ivanguramoko "n'uburyarya" bw'ubutegetsi bwa Trump.
Avuga ko kubasha kugenzura "imbamutima" bisaba "kwimenya ubwawe" no kumenya "ibintu bigutera kwishima".

Michelle Obama yavuze ko afite uburwayi "bw'agahinda gakabije bwo ku cyiciro cyo hasi" kubera iki cyorezo, akarengane gashingiye ku ivanguramoko "n'uburyarya" bw'ubutegetsi bwa Trump.  Avuga ko kubasha kugenzura "imbamutima" bisaba "kwimenya ubwawe" no kumenya "ibintu bigutera kwishima".  Madamu Obama avuga ko bitandukanye na mbere, ubu amaze igihe agorwa no gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho ndetse no gusinzira.  Ati: "Nkanguka hagati mu ijoro kubera ko hari ikintu kimpangayikishije cyangwa numva ndemerewe".  Yavuze ibi mu gice cya kabiri cy'ibiganiro bye ashyira kuri podcast, aho yariho aganira n'umunyamakuru Michele Norris wo muri Amerika.  Yongeraho ati: "Ibi ntabwo ari ibihe bishimishije mu ntekerezo, ndabizi neza ko ndi kurwana n'agahinda gakabije ko ku cyiciro cyo hasi.  "Bidatewe gusa no kuguma mu rugo, kubera n'akaga k'ivanguramoko, no kubona umunsi ku wundi ubu butegetsi, bufite uburyarya buteye umujinya."  Madamu Obama yavuze kandi ko biteye agahinda kuba "tubyukira ku nkuru y'umugabo w'umwirabura cyangwa umwirabura, wambuwe agaciro, wababajwe, wishwe, cyangwa wabeshyewe ikintu runaka".


Madamu Obama avuga ko bitandukanye na mbere, ubu amaze igihe agorwa no gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho ndetse no gusinzira.

Ati: "Nkanguka hagati mu ijoro kubera ko hari ikintu kimpangayikishije cyangwa numva ndemerewe".

Yavuze ibi mu gice cya kabiri cy'ibiganiro bye ashyira kuri podcast, aho yariho aganira n'umunyamakuru Michele Norris wo muri Amerika.

Yongeraho ati: "Ibi ntabwo ari ibihe bishimishije mu ntekerezo, ndabizi neza ko ndi kurwana n'agahinda gakabije ko ku cyiciro cyo hasi.

"Bidatewe gusa no kuguma mu rugo, kubera n'akaga k'ivanguramoko, no kubona umunsi ku wundi ubu butegetsi, bufite uburyarya buteye umujinya."

Madamu Obama yavuze kandi ko biteye agahinda kuba "tubyukira ku nkuru y'umugabo w'umwirabura cyangwa umwirabura, wambuwe agaciro, wababajwe, wishwe, cyangwa wabeshyewe ikintu runaka".


Soma Inkuru Yose ...

Huge: Gitifu arashinjwa kwanga gusezeranya abageni akabateza igisebo n'igihombo

Nzindukiyimana Jeremie n'umukobwa witwa Byukusenge Claudette barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbazi Uwimabera Clemence kuba yaranze kubasezeranya kandi bari bujuje ibisabwa, ibi bikaba byarabateje igihombo cy’amafaranga bikanabasebya mu bandi baturage.
Huge: Gitifu arashinjwa kwanga gusezeranya abageni akabateza igisebo n'igihombo


Tariki 30 Nyakanga 2020 nibwo aba bageni bavuga ko bangiwe gusezerana ku biro by'umurenge wa Mbazi ubwo bari baturutse mu kagari ka Rugango, umudugudu wa Gahanga. Nzindukiyimana avuga ko bageze ku biro by'umurenge wa Mbazi bagiye gusezerana, Gitifu Uwimabera abasohora muri salle avuga ngo ni abicanyi ntabwo basezerana bafashe ku ibendera ry' igihugu.

Nzindukiyimana avuga ko yari yashoye ibihumbi birenga 800 muri ubu bukwe arimo ayo gutegera abari bavuye i Kigali, gukodesha imyenda y'ibirori, no kugura ibyo kwakira abashyitsi. Byukusenge wari gusezerana na Nzindukiyimana avuga ko kwangirwa gusezerana byamuteye igisebo kubera kwirirwa ku murenge agataha adasezeranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko ejo tariki ya 4 Kanama ari bwo yagejejweho iki kibazo, kuri uyu wa 5 Kanama yagiye kugikurikirana. Avuga ko habayeho gutanga amakuru atariyo ngo nyuma yo kumenya amakuru y’ukuri bagiye gufasha uyu musore Nzindukiyimana na Byukusenge kubona serivise.

Via inyarwanda.com @huyedistrict
Soma Inkuru Yose ...

Mubazi kuri moto zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali

@RURA yatangaje ko guhera tariki 15 Kanama 2020 moto zose zitwara abagenzi mu Mujyi wa #Kigali zizaba zifite mubazi ku buryo abagenzi bazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga.

Uru rwego rukaba rwatangaje n'ibiciro bizajya bishingirwaho.

Mubazi kuri moto zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali
Mubazi kuri moto zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali
Soma Inkuru Yose ...