Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Yishe umukunzi we batera akabariro aziko arimo kumuryohereza

by http://www.urwego.com

Umusore yakatiwe gufungwa imyaka 6 nyuma yo kuniga umukunzi we agapfa ubwo barimo batera akabariro.

Mark Bruce w’imyaka 32 n’umukunzi we Chloe Mizek yari afite imyaka 20 bahuriye mu modoka itwara abagenzi mu kwezi kwa 11 2018.

Bajya guhura Bruce yari yasindiye mu kabari kitwa Noose and Monkey Pub naho Chloe akaba yari amaze gusohorwa mu kabyiniro Nox night Club.

Ubwo bahuriraga ku cyapa bategeraho imodoka aba bombi batangiye kuganira maze baza gutangazwa n’uko hari byinshi bahuriyeho ni uko bahera ko baba incuti.

Nyuma y’iminsi mike taliki ya 3/11/2018 bongeye guhura noneho kugirango bakore imibonano mpuzabitsina maze mu gihe bari batangiye iki gikorwa Bruce ngo yafashe uyu mukobwa mu ijosi ibyo bamwe bakunda gukora basa n’abaniga abo barimo gutera akabariro ngo babashimishe maze mu masegonda make cyane Chloe aba ashizemo umwuka.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Bruce wahise asa n’utaye umutwe ngo yabanje kubungera mu muhanda ageze aho yerekeza kuri polisi kwirega.

Umushinjacyaha n’abacamanza bavuze ko n’ubwo Bruce yemeye icyaha ndetse akaba nta n’umugambi yari afite wo kwica Chloe, nta kundi nabo babigenza atari ukumukatira igifungo cy’imyaka 6 bitewe n’agahinda ndetse n’ibikomere urupfu rw’uyu mukobwa rwateye ababyeyi be n’incuti ze muri rusange.

Abatera akabariro rero murage mwitonda mureke gukora ibyo mwabonye muri za cinema kuko bishobora guhitana ubuzima bw’abakunzi banyu.





Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo