Bang Media

Shakisha ku Urwego.com

Yanze gukwa no umugore amusaba ko amwishyura uko baryamanye!

by http://www.urwego.com

Umugore wo mu gihugu cya Zimbabwe, mu gace kitwa Zimhovha muri Zaka, yatunguye benshi nyuma y’ikirego umugabo we yagejeje ku nzego z’ubuyobozi zo muri ako gace avugako umugorewe amwaka amafaranga buri uko bageze mu buriri akagira icyo amusaba ku nshingano z’abashakanye.

Uyu mugabo, Zivanai Murefu, umaze igihe azengerejwe n’umugore we buri uko amusabye ko bakora imibonanompuzabitsina nk’abashakanye, yavuzeko buri uko agize ubushake bwo gutera akabariro ari kumwe n’umugore we mu biriri, umugore we witwa Manyonga, ahakana agatsemba, akamwaka amafaranga nk’uwishyuza mu mwuga w’uburaya.

Byose bizashira hasigare urukundo
Video ku rukundo n'ubuzima bw'imyororokere

Uyu mugabo yavuzeko impamvu yabwiwe n’umugorewe ituma amwishyuza buri uko ashatse gutera akabariro, hakaba hanashize imyaka itanu ari uko bigenda, ngo umugore we yamubwiye ko mu gihe cyose atarabasha kujya kwa sebukwe ngo yishyure inkwano nta na rimwe azamwemerera ngo batere akabariro atamwishyuye.

Aba bombi kandi bakaba bafitanye abana babiri.

Uyu mugabo rero wari ubangamiwe cyane, yagejeje ikibazo cye ku banyamuryango babo ngo barebe ko cyabasha gukemuka ntahore yishyuzwa amafaranga n’umugore we bashakanye nk’uhonga indaya. Avugako n’ubwo bimeze bityo, ngo kuri we kuba yakwa n’umugorewe ayo mafaranga kugirango batere akabariro akabyemera, n’uko nta bushobozi buhagije arabona bwo kujya gukwa kwa sebukwe nk’uko umugorewe abyifuza akanabimuryoza buri munsi.

N’ubwo bimeze bityo ariko amwe mu makuru avuga ko mu byo uyu mugore yishyuza umugabo we buri uko bagiye gutera akabariro bigatuma amwaka ayo mafaranga usibye kuba amusaba gukwa, ngo anamubwirako nta cyo kurya kiri murugo kandi ko anakeneye imyambaro, bigatuma amwishyuza kugirango babashe kuryamana bagere ku ngingo.

Birinze kugira umwanzuro ufatwa rero kuko nyir’ubwite (umugore) ntiyabashije kuboneka, bamushatse ngo agire uko abisobanura bamuburira irengero.



Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Urwenya

Ubuzima

Urukundo